Mu Rwanda turaharanira kurandura ruswa n’ivangura muri sosiyete yacu-Perezida Kagame

  • admin
  • 12/02/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Kagame yatangaje ko abantu bakorera hamwe nta mbogamizi zababuza kugera ku ntego bihaye, anashimangira ko isomo u Rwanda rwakuye mu rugendo rw’iterambere ryarwo rishingiye ku kwizera ko ahazaza ari heza.

Umukuru w’Igihugu yabitangarije i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama ya Karindwi ya za Guverinoma (World Government Summit) kuri uyu wa 12 Gashyantare 2019.

Iyi nama ngarukamwaka yitabiriwe n’abantu basaga 4000 bo mu bihugu 140 byo ku Isi. Barimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma zitandukanye, imiryango mpuzamahanga n’inzobere.

Ifite intego yo kwiga ku mikorere myiza ya za Guverinoma mu gihe kiri imbere, hagamijwe kurebera hamwe uburyo guhanga udushya n’ikoranabuhanga byakwifashishwa mu gukemura ibibazo bibangamiye ikiremwamuntu.

Kagame yasobanuye ko politiki nziza yazanye ubushake n’imbaraga zafashije Abanyarwanda gushaka umuti w’ibibazo by’ingutu bishingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo.

Ati “Guverinoma yashyize imbaraga mu guha agaciro abaturage nk’umutungo wayo, inubaka ibikorwa remezo n’ikoranabuhanga riganisha ku bukungu bw’ahazaza. Nubwo ubushobozi buhari budahura neza n’intego zacu, umutungo dufite twagerageje kuwubyaza umusaruro, tunashaka ubundi buryo bwo kuziba ibyuho bihari.’

Yakomeje agira ati“Imiyoborere myiza no kuzuza inshingano biri mu mutima w’ibyo dukora. Mu Rwanda turaharanira kurandura ruswa n’ivangura muri sosiyete yacu, byari bigiye kurindimura igihugu.’

U Rwanda kandi ruri muri gahunda yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi bujyana no guhanga udushya no kwihangira imirimo.

Igihugu cyanateye indi ntambwe igaragaza uko cyiteguye kwihuza n’ibindi byo muri Afurika, umugabane uzaba utuwe n’abaturage miliyari 2,5 mu 2050.

Ni icyerekezo kizafasha kubaka ubukungu bw’u Rwanda, rwamaze no kwemeza burundu amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), azatangira gushyirwa mu bikorwa mu 2019.

Iri soko rihuriraho miliyari 1.2 z’abaturage, ryitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19 z’amadolari ya Amerika.

Rwanagaragaje ubushake muri gahunda yo guhuza ikirere mu bijyanye n’Ubwikorezi bw’Indege (Single African Air Transport Market).

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rushaka ko urubyiruko rwarwo rukorana n’abandi ndetse ko ari ishingano za Guverinoma zo kurwubakamo ubushobozi.

Ati“Dushaka ko urubyiruko rw’Abanyarwanda na bagenzi barwo bakorana. Dufite inshingano zo guharanira ko urubyiruko rwa Afurika rugira uruhare mu iterambere ry’umugabane warwo. Ni inshingano zacu kurwubakamo ubushobozi burufasha guhangana no gutsinda ku rwego mpuzamahanga. Tugomba kubyitaho kandi birashoboka.”

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 12/02/2019
  • Hashize 5 years