Mu Rwanda hateganyijwe ubushyuhe buri munsi y’ubusanzwe muri uku kwezi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Kamena 2022 (kuva taliki ya 21 kugeza taliki ya 30), mu Rwanda hateganyijwe ubushyuhe buri munsi gato y’ikigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe bubineka muri iki gice cy’uku kwezi.

Iki kigo gitangaza kandi ko ibihe bizakomeza kurangwa n’izuba naho imvura ikazaba ari nke cyane.

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Kamena 2022, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 26 mu Rwanda.

Ubushyuhe buteganyijwe buri munsi gato y’ikigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe mu kwezi kwa Kamena igice cya gatatu mu Ntara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo no ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe mu kwezi kwa Kamena igice cya gatatu ahandi hasigaye.

Ubushyuhe bwinshi buteganyijwe muri iki gice buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 24 na 26 mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’ibyo mu Turere twa Kayonza, Bugesera, Gisagara, Rwamagana na Ngoma, mu burasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Huye, no mu majyepfo y’Akarere ka Rusizi.

Mu bice byinshi by’Uturere twa Nyabihu, Musanze na Burera, mu gice cy’iburasirazuba bw’Akarere ka Rubavu, no mu bice bike biherereye mu majyaruguru y’Uturere twa Rutsiro, Ngororero na Gicumbi ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.

Imvura iri hagati ya milimetero 0 na 10 ikaba ariyo iteganyijwe mu gihugu. Imvura iri hagati ya milimetero 5 na 10 iteganyijwe mu bice byinshi by’intara y’Iburengerazuba, mu Turere twa Musanze, Burera no mu majyaruguru y’Akarere ka Gicumbi.

Imvura nke iri munsi ya milimetero 5 iteganyijwe ahasigaye hose mu gihugu. Imvura iteganyijwe izaba iri munsi y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu muri iki gice (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya kabiri cya Kamena iri hagati ya milimetero 0 na 20).

Iminsi izagwamo imvura nayo izakomeza kuba mike cyane ikazaba iri hagati ya zeru (0) n’iminsi ibiri (2).

Umuyaga uteganyijwe muri iki gice uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda. Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uteganyijwe henshi mu ntara y’Iburengerazuba mu majyaruguru y’Intara y’Iburasirazuba no mu bice byinshi by’Akarere ka Kirehe.

Ahandi hasigaye hose mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/06/2022
  • Hashize 2 years