Mu Rwanda hateganyijwe ibikorwa byo gutaha Stade ibariwa mu ma Stades 10 ya mbere ku isi

  • admin
  • 26/10/2017
  • Hashize 7 years

Mu Rwanda hateganyijwe ibikorwa byo gutaha Stade ibariwa mu ma Stades 10 ya mbere ku isi

Abantu basaga 1500 ni bo bateganyijwe mu birori byo gutaha Stade mpuzamahanga ya Cricket yubatse i Gahanga mu karere ka Kicukiro

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hateganyijwe ibikorwa byo gutaha Stade ya Cricket ubu ibariwa mu ma Stades 10 ya mbere ku isi, iyi ikaba yuzuye itwaye amafaranga asaga Miliari y’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi Stade yubatse i Gahanga ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda yatanze isambu ingana na Hegitari 4.5, ndetse n’ubundi bufasha burimo kubasonera imisoro yo kwinjiza ibikoresho byo kubaka iyi Stade.

Eric Dusingizimana wagize uruhare runini mu kubaka iyi Stade, ni nyuma yaho akoze amateka yo kumara amasaha 51 agarura udupira dukinwa muri uyu mukino, bigatuma aninjira mu gitabo cy’abakoze ibidasanzwe ku isi yatangarije itangazamakuru ko yishimiye aho iki gikorwa kigeze.

“Kuba iki gikorwa kigeze aha ni ibintu bishimishije, ubu tumaze kurangiza ibyiciro bibiri muri bitatu duteganya gukora muri ubu butaka twahawe na leta y’u Rwanda bungana na Hegitari 4.5, ni ishema ku Rwanda, ni ishema ku mukino wa Cricket mu Rwanda kuba tugize stade iri mu icumi za mbere ku isi

JPEG - 203.4 kb
Inyubako zubatswe mu buryo butangaje, hejuru zisakaje amabuye
  • admin
  • 26/10/2017
  • Hashize 7 years