Mu Rwanda hatangiye amasomo y’ikoranabuhanga atari ahandi muri Afurika

  • admin
  • 20/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ikigo mpuzamahanga mu by’itumanaho n’isakazabumenyi cyo mu Bwongereza(UKTA), Ikigo mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga ku Isi(ITU) na kaminuza y’u Rwanda batangije amasomo yo muri urwo rwego mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Ayo masomo ya Masters of Communication Management Program(e-MCM) azajya atangirwa mu Rwanda mu buryo bw’iya kure(e-learning). Ni bumwe mu buryo bwo gutangiza mu Rwanda, ibigo by’icyitegererezo mu by’ikoranabuhanga, gahunda yemejwe n’ikigo mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga(ITU). Abanyeshuri 14 batangiye muri iyo gahunda baziga amasomo ane yagabanyijwe, ubusanzwe yari icumi yatangirwaga muri gahunda zatangirwaga mu cyahoze ari KIST guhera mu mwaka wa 2006 kugeza mu wa 2009, aho ayo masomo yahawe abantu basaga 250 bo mu bigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda.

Prof Manasse Mbonye, Umuyobozi wa koleji y’ikoranabuhanga muri kaminuza y’u Rwanda(UR-CST) yavuze ko uburyo bwatangijwe bw’iya kure buzatuma hitabira benshi, kandi n’uko amasomo atangwa na byo bikazongera umubare kuko byoroshye. Yasobanuye ko mbere byasabaga ko umwalimu aza mu Rwanda, amasomo agakurikiranwa, ariko ko byose byorohejwe. Yagize ati “Amasomo yari icumi ubu ni ane, ushobora gufata isomo rimwe ukaryiga, ubutaha ukiga izindi niba ufite amafaranga make. Muri kaminuza iyo utiyandikishije uba upfiriwe umwaka wose, ariko hano si ko bimeze, kuko abanyeshuri bazajya biyandikisha kane mu mwaka.” Minisitiri w’Uburezi Dr Musafili Malimba Papias yavuze ko aya masomo ku mugabane wa Afurika agiye kujya atangirwa mu Rwanda. Yagize ati “ Ku mugane wa wa Afurika iyi porogaramu ishyizwe mu Rwanda muri kaminuza y’u Rwanda, ni ikintu gikomeye cyane, ntitureba cyane isoko ry’abantu bakorera muri sosiyete z’itumanaho mu Rwanda gusa, ahubwo izagirira akamaro na sosiyete zo mu karere no ku mugabane wa Afurika muri rusange.”

Ayo masomo yatangijwe kandi ngo ni bumwe mu buryo bwo gutangiza ibigo by’icyitegererezo muri Kaminuza y u Rwanda, no mu Rwanda muri rusange ndetse no ku mugabane wa Afurika. U Rwanda rwiteze ko abazakurikira ayo masomo ari benshi, cyane ko n’igiciro kidahanitse ugereranyije n’uko abantu bagombye kujya kuyisanga hanze, ikindi nuko hazigisha abarimu b’inzobere basanzwe bigisha mu Kigo mpuzamahanga mu by’itumanaho n’isakazabumenyi cyo mu Bwongereza(United Kingdom Telecommunication Academy-UKTA). Ku ikubitiro hatangiye abanyeshuri 14 bazagenda biyongera, aho Mbonye avuga ko mu mwaka umwe bashobora kuba nka 60 nyuma bagakomeza kwiyongera. Umuyobozi wungirije w’ikigo UKTA, Prof Steve Capewell yavuze ko amasomo batanga yihariye kandi ko azatanga umusanzu mu cyerekezo 2020 na gahunda z’imbaturabukungu, cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’isakazabumenyi. Dr Hamadoun Toure, umuyobozi w’umushinga wa Smart Africa umwe mu bateye inkunga iyo gahunda yavuze ko izafasha mu gutoza abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange guhanga ibishya bifashishije ikoranabuhanga, cyane ko abayobozi b’ibihugu by’Afurika biyemeje guteza ibihugu imbere bifashishije umusingi w’ikoranabuhanga.

Abanyeshuri bakomoka mu bihugu bya Afurika bemerewe kwiyandikisha muri iyo porogaramu izatangira tariki ya 22 z’uku kwezi, yatangijwe ku mugaragaro ku wa Kabiri tariki ya 19 Mata 2016. Gahunda nk’iyi yigeze gutangizwa mu Rwanda hagati y’imyaka 2006-2009, ariko nyuma iza guhagarara. Azajya yigwa n’uwarangije guhera ku cyiciro cya kabiri cya kaminuza(A0) ushaka gusanisha ibyo yize n’ikoranabuhanga.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/04/2016
  • Hashize 8 years