Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikigo gifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kubizinukwa

  • admin
  • 18/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisiteri y’umutekano iratangaza ko mu Rwanda hagiye gutangizwa ikigo kirogora ubumara bw’ibiyobyabwenge kikanatuma ababaswe na byo babizinukwa burundu.

Minisitiri w’Umutekano, Sheikh Musa Fazil Harerimana aherutse gutangariza abadepite ko iki kigo kiri muri Polisi Huye cyije kuzuza imirimo isanzwe ikorwa n’ikigo cya Iwawa, gifite Laboratwari yo kurogora ubumara bw’ibiyobyabwenge mu mubiri w’uwabikoresheje. Yagize ati “Tumaze kugira ubushobozi bwa ’Desintoxication’ bya bindi byakugiyemo by’ubumara bikakuvamo kandi bakaguha imiti ituma uzinukwa ku buryo umuntu nakunyweraho urumogi bikugwa nabi ukamuhunga.”

Akomeza avuga ko iki kigo cyaje nyuma y’uko abantu baturukaga Iwawa hari bamwe bazaga abo bagendana bakongera kubibagaruramo, kikazajya gifasha uwabinywaga yanga kubisubiramo. Minisitiri Harerimana yavuze ko icyiciro cy’igerageza cyagenze neza kandi byagaragaye ko ubushobozi bwo gutuma uwabaswe n’ibiyobyabwenge abizinukwa buhari. nAti“Tuzagitaha mu minsi ya vuba ariko mu igerageza hari abana tuhafite, hari abiyishyurira batanga miliyoni irenze bavuye muri RDC kugira ngo tubafashe umwana wabo agaruke mu murongo.”

Bitewe n’impungenge z’uko Abanyarwanda benshi batabona ubushobozi bwo kugana iki kigo, Minisitiri Harerimana avuga ko hagiye kwinjizwamo n’ubwishingizi bwa ’Mutuelle de santé.’ Yagize ati “Ubu turashaka kwihutisha na Mutuelle de santé tuyinjizemo kugira ngo abanyarwanda bitabahenda kuko abanyamahanga bafite za miliyoni bashaka kuhazana abana bigaragara ko ari benshi.”

Abadepite bashimye iyi gahunda yo gushyiraho iki kigo, by’umwihariko basaba ko icya Iwawa cyakorerwa ubuvugizi ntigikomeze kugaragara nk’ahantu hajyanwa abananiranye cyangwa ababi muri sosiyete.


Yanditswe na Ubwaditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/03/2016
  • Hashize 8 years