Mu Rwanda hagiye gutangizwa Gahunda yo kwiga ururimi rukoreshwa muri Turukiya

  • admin
  • 15/02/2016
  • Hashize 8 years

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ishuri ryigisha ururimi rwo muri Turukiya mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda bakorera ubucuruzi muri icyo gihugu.

Ni nyuma y’aho Abanyarwanda bakora bacuruza mu gihugu cya Turukiya bagaragarije ko kutamenya ururimi rwaho bibangamira cyane. Mu kiganiro giherutse kubera i Kigali cyahuje Abikorera b’ibihugu byombi abashoramari bo muri Turikiya bemereye bagenzi babo bo mu Rwanda ko hagiye gutangizwa ishuri rizafasha gukuraho izo mbogamizi z’ururimi.

Güven Kuloğlu, umuyobozi w’ikigo gikora iby’ubukerarugendo n’ishoramari Güvenbey cyo muri Turikiya, yabwiye abakora ubucuruzi bo mu Rwanda ko bagiye kwifashisha Abanyarwanda bize muri Turukiya bakabafasha mu kwiga urwo rurimi. Güven yagize ati “Buri mwaka Guverinoma ya Turukiya iha abanyeshuri bo mu Rwanda 25 buruse zijya kwiga yo, mbaye hano amezi 14 ariko ni ubwa mbere nabonye nta n’umwe mu bahize wafashe umwanya wo kuza ngo ashimire ambasade yacu iri hano. Birashoboka ko nta n’umwe urangiza kwiga ngo agaruke mu Rwanda.

N’ubwo uyu muyobozi atavuze igihe iri shuri rizatangizwa, akomeza avuga ko bazafasha abanyeshuri bize muri Turukiya bagashinga ishuri ryigisha urwo rurimi. Naho abari kwigayo ngo bazafasha Abanyarwanda bakorerayo ishoramari babasemurira. Abanyarwanda benshi bakunze gukorera mu mujyi wa Istanbul ubucuruzi bwiganjemo inkweto n’ibindi bikomoka ku mpu; imyenda, ibijyanye n’amavuta yo kwisiga n’ibindi. Ubwo aba bashoramari bari mu Rwanda, hari hashize icyumweru hashyizweho ihuriro ry’ishoramari rihuza Abanyarwanda n’Abanyaturukiya.

U Rwanda na Turukiya bifitanye umubano ukomeye mu burezi, ubucuruzi, umutekano, kurwanya iterabwoba n’ibyaha ndengamipaka. Turukiya iherereye hagati y’umugabane wa Aziya n’u Burayi mu Burengerazuba bwo hagati, gifite ubuso bwa 783,562 km2 n’abaturage barenga miliyoni 74.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/02/2016
  • Hashize 8 years