Mu ntara 2 z’u Rwanda haravugwa indwara idasanzwe

  • admin
  • 14/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu ntara 2 z’u Rwanda haravugwa indwara idasanzwe imaze kugera mu bigo bibiri by’amashuri yisumbuye mu burengerazuba no mu burasirazuba, kugeza ubu nta cyo ministeri y’ubuzima iratangaza kuri iyi ndwara.

Ibi bigo bivugwamo iyi ndwara ni ibigo by’abakobwa. Abanyeshuri babarirwa mu magana bamaze kugaragaza ibimenyetso byayo.

Ibyo ni ukubabara cyane mu mavi kugera ku rwego rwo kudashobora kwigenza k’ufite ubu burwayi.

BBC ducyesha iyinkuru ivuga ko yagiye mu ishuri ryisumbuye rya NEGA mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nemba, bamubwira ko hari abanyeshuri bafite iyi ndwara.

Umuyobozi w’iri shuri, Hamza Nomani, yavuze ko ku banyeshuri 300 bacumbikiye, 45 muri bo bafite ubu burwayi, kugeza ubu bataramenya ubwo ari bwo.

Umwe muri bo warwaye iyo ndwara , yavuze ko yafashwe mu cyumweru gishize akajya iwabo bakamujyana kwa muganga, akagarurwa ku ishuri ku wa mbere ariko n’ubu ntarakira kuko agenda ari uko abifashijwemo na bagenzi be.

Ku kigo nderabuzima cya Gashora kiri hafi y’iri shuri, umuyobozi wacyo Habimana Landouard avuga ko bataramenya igitera iyi ndwara idafite ikindi kimenyetso uretse kubabaza uyirwaye mu mavi.

Bwana Habimana ati: “Turimo turabikurikirana, urwego rw’akarere rwavuganye na minisiteri y’ubuzima kugira ngo [abarwayi] babakorere ibindi bizamini birenzeho tumenye icyaba kibitera”.

Uretse aha mu Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda, abo kuri iki kigo bavuga ko iyi ndwara yagaragaye no mu mu kigo cy’abakobwa cya Rambura mu karere ka Nyabihu, iburengerazuba.

Nta mibare rusange y’abamaze gufatwa n’iyi ndwara iratangazwa. Ministeri y’ubuzima kugeza ubu ntacyo iratangaza kuri iyi ndwara.

Kuri iki kigo cyo mu Bugesera bavuga ko bategereje itsinda ry’inzobere ziva mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda ziza gusobanura iby’ubu burwayi butamenyerewe.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/06/2019
  • Hashize 5 years