Mu Murenge wa Gitega Umukobwa aracyekwaho kwica Umubyeyi we

  • admin
  • 26/09/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, yitabye Umukecuru y’ Imana mu buryo butunguranye, abaturage bikavugwa ko yaba yishwe n’umukobwa we.

kuri uyu wa Kabiri ni bwo inkuru yabaye kimomo ko umucyecuru wari mu kigero cy’imyaka 67 y’amavuko yitabye Imana.

Bavuga ko mu ijoro ryo kuri uyuwa Mbere rishyira ku wa Kabiri baraye bumva nyakwigendera arwana n’umukobwa we nyuma aza kujyanwa ku bitaro bya CHUK, aho yaje kugwa.

Umuturage umwe yagize ati “Baraye barwana ku buryo bamwe barikuvuga ko yamukubise inyundo mu mutwe, abandi bakavuga ingufuri ariko amakuru ahari ni uko yamwishe ngo kuko bari bamaze iminsi batumvikana.”

Uyu muturage yakomeje avuga ko abo muri uyu muryango bari kwanga kwemeza ko umubyeyi yishwe n’umwana we kugira ngo batisebya, cyane cyane ko ngo uwapfuye adashobora kugaruka.

Gusa nubwo abaturage bavuga ibi, bamwe mu bana banyakwigendera batashatse kuganira byinshi n’itangazamakuru bahakanye ko nyina yishwe, bakavuga ko yahitanwe n’indwara y’umutima.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yavuze ko polisi yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uyu mukecuru.

Yagize ati “Tukibimenya twageze aho byabereye dusanga bamujyanye kwa muganga ariko ntitwari twamenya niba ari urupfu rutunguranye, urusanzwe cyagwa se urupfu rwaturutse ku gukubita no gukomeretsa byabayeho. Niyo mpamvu polisi yatangiye kubikoraho iperereza ”.

Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/09/2017
  • Hashize 7 years