Mu mikino ya Gisirikare Kenya yegukanye imidali yose

kuri uyu wa Kabiri hakinwe imikino yo gusiganwa ku maguru‘Cross Country’ , abahagarariye Kenya biharira imyanya y’imbere ndetse begukana imidali yose mu bagabo no mu bagore.

Iyi mikino yabereye ku kibuga cy’ishuri rikuru ry’imyuga rya Kigali (IPRC Kigali), aho abasiganwa birutse ku ntera ya kirometero 10. Mu bakobwa n’abahungu, abaserukiye Kenya nibo bihariye imyanya ya mbere.

Sheila Chepkirui Kiprotich yatwaye umudali wa zahabu akoresheje iminota 31’ 17”n’iby’ijana 18. Ku mwanya wa kabiri yakurikiwe na Juicly Jepkosgei wegukanye uwa Feza( Silver) akoresheje iminota 31’ 17” n’iby’ijana 98 naho Judy Kiyei yegukana uw’umuringa (Bronze) akoresheje iminota 31’31” n’iby’ijana 28.

Umunyarwandakazi waje hafi ni Iranzi Celine wabaye uwa 12 akoresheje iminota 33’25” n’iby’ijana 32.

Mu cyiciro cy’abagabo, abanya Kenya bongeye gushimangira ubudahangarwa begukana imidali yose.

Emmanuel Kipsang yegukanye uwa Zahabu akoresheje iminota 27’ 15” n’iby’ijana 68, Frank Nyelei uwa Feza akoresheje iminota 27’ 16” n’iby’ijana 10 mu gihe Stephen Arita yegukanye umudali w’umuringa akoresheje iminota 27’ 17” n’iby’ijana 15.

Umunyarwanda waje hafi ni Nzirorera Joseph wasoje ari uwa munani akoresheje iminota 28’ 20”.

Mu bihugu bine byitabiriye iyi mikino, u Rwanda rwaje ku mwanya wa nyuma mu bagore, inyuma ya Kenya, Uganda na Tanzania naho mu bagabo ruba urwa gatatu inyuma ya Kenya na Uganda.

U Rwanda ntirwatangiye neza iyi mikino irimo kuba ku nshuro ya 10 kuko no mu mupira w’amaguru APR FC iruhagarariye yatsinzwe na Ulinzi Stars yo muri Kenya igitego 1-0 ku mukino ufungura wabaye kuri uyu wa Mbere.

Gahunda y’imikino yo kuwa Gatatu, tariki ya 10 Kanama 2016:

Basketball kuri Petit stade

Saa cyenda n’igice: Uganda vs Kenya

Saa kumi n’imwe n’igice: Rwanda vs Tanzania

Handball kuri stade Amahoro

Saa mbiri: Uganda vs Kenya

Saa yine n’igice: Rwanda vs Tanzania

Netball kuri stade Amahoro

Saa munani: Tanzania vs Uganda

Saa kumi n’imwe: Rwanda vs Kenya

Umupira w’amaguru kuri stade ya Kigali

Saa kumi n’imwe n’igice: Uganda vs Tanzania

Mu mikino ya Gisirikare Kenya yegukanye imidali yose

Yanditswe na Chief editor

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe