Mu Majyepfo y’u Bushinwa: Byinshi k’Umuhanda ufite amakoni 24 ateye ubwoba

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/10/2021
  • Hashize 3 years
Image

Umuhanda w’ibirometero bine uherereye mu Majyepfo y’u Bushinwa ufite amakoni 24 ateye ubwoba yatumye ibinyabiziga bitakiwunyuramo usibye abakerarugendo nabo bake cyane bakoresha moto gusa.

Uyu muhanda hari igihe wakoreshwaga cyane, by’umwihariko mu Ntambara ya Kabiri y’Isi ubwo amakamyo ya gisirikare yajyaga awunyuramo buri kwezi apakiye toni zisaga 15000 z’ibyabaga bishyiriwe abasirikare mu Mujyi wiswe uw’intambara wa Chongqing.

Uyu muhanda wanacagamo abantu babaga bahunga ingabo z’Abayapani. Nyuma y’Intambara y’Isi n’intsinzi y’amatwara ya gikomunisiti y’Abashinwa, uwo muhanda wabaye nk’uwibagiranye mu maso y’abahanga mu by’amateka, ndetse mu 1954 hakozwe undi muhanda ufite amakorosi make wasimbuye uwari usanzweho.

Abatari bake bakunze kwibaza aho wahoze bamwe batekerezaga ko uwo muhanda wari mu Majyaruguru ya Myanmar cyangwa mu Ntara ya Yunnan.

Umuhanga mu by’amateka ukomoka mu Bushinwa uba mu Mujyi wa Yunnan, Ge Shuya, atangaza ko uwo muhanda wari uherereye hafi y’Umujyi wa Qinglong mu 1995.

Uwitwa Yang Xuekun wo muri ako gace avuga ko uwo waje kuba akayira k’ubusamo k’abanyamaguru.Yavuze ko waje gutwarwa n’imvura mu 1970 gusa uza kongera kubakwa. Avuga ko awifashisha ajya mu misozi gushaka ibyo kurya by’ingurube ze.

Abanyamateka bavuga ko no mu bihe by’intambara, amakamyo yabaga atwaye abantu yahanyuraga bigoranye, kuko ngo rwari urugendo rugoranye cyane mu mezi y’ubukonje.

Umusemuzi wa Batayo ya 1880 y’Abanyamerika, Lin Kongxun, yatangaje ko mu 2002 kuhanyura byari bigoye kuko ngo amakamyo menshi yaribirinduraga.

Yagize ati “N’ubwo abashoferi b’Abanyamerika babaga ari abahanga ku rugero rungana iki, bahanyuraga basenga Imana.”

Umujyi wa Qinglong wamenyekanye cyane mu gihe cy’intambara nka Annan, abayobozi bawo bashaka ko uwo muhanda wakurura ba mukerarugendo bitewe n’amateka yawo yihariye.Uyu muhanda wakoreshejwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi wari ufite amakorosi menshi cyane yatumaga benshi batinya kuwunyuramoUndi muhanda mushya wubatswe, watangiye gukoreshwa mu 1954Iyi foto yakoreshejwe cyane n’ibinyamakuru byo muri AmerikaYang Xuekun, umwe mu bahinzi bagikoresha uyu muhanda ajya mu misozi ya kure

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/10/2021
  • Hashize 3 years