Mu Mafoto:Urusengero rwubatse mu buryo butangaje rukomeje kuvugwaho byinshi

  • admin
  • 16/01/2016
  • Hashize 8 years

Mu mujyi wa Taipei ho mu gihugu cya Taiwan ku mugabane wa Asia hagaragaye urusengero rwubatse mu ishusho imeze nk’urukweto rw’abagore ikindi uru rusengero rwubakishije ibirahure gusa nabo bikaba bikomeje kwibazwaho amafaranga yaba yaratwawe mu kubakwa k’uru rusengero.



Uru rusengero rubarurirwa muri metero zigera kuri 16 mu bujya hejuru ngo impamvu yatumye uru rusengero barwubaka muri iyi shusho ni ukugirango babashe gukurura abagore bo muri uyu mujyi wa Taiwan cyane ko badasanzwe bakunda kwitabira gusenga no kuyoboka insengero , bikaba byatangajwe ko uru rusengero rwatwaye amafaranga abarurirwa muri milliyoni 686 000 z’Amafaranga ya America .

BBC Dukesha iyi nkuru ivuga ko Pan Tsuei Ping umwe mu bayobozi bahagarariye umushinga wo kubaka uru rusengero yemeza ko uru rusengero rwagenewe gusengerwamo na buri wese uzabyifuza cyane cyane abagore bakaba aribo bagambiriwe kugirango nabo babashe kwitabira gusenga no gukunda gukora umurimo w’Imana.







Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/01/2016
  • Hashize 8 years