Mu mafoto: Uko byari byifashe mu gusoza imyitozo y’ingabo yaberaga muri Afurika y’Epfo

  • admin
  • 13/11/2015
  • Hashize 8 years

Iyo myitozo yitabiriwe n’ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Lt Col Martin Kagarura, yari igamije kugaragaza uburyo ingabo ziteguye gufasha mu mutwe w’ingabo za Afurika utabara aho rukomeye ( African Standby Force-ASF) ndetse no gusuzuma niba uwo mutwe uzashobora gutangira ibikorwa mu Kuboza 2015.



Imyitozo bahawe iri kurwego ruhanitse

U Rwanda rusanzwe ruri mu mutwe uhuje ibihugu bya Afurika y’Uburasizuba witeguye gutabara aho rukomeye, ukaba n’umukorerabushake wa Loni Amani II yasojwe na Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma mu birori byabereye ku kigo cy’Imyitozo ya gisirikare kiri ahitwa Lohatla ku cyumweru. Perezida Zuma yagaragaje ko iyo myitozo ari ikimenyetso kigaragaza ko Afurika yiyemeje kwicungira amahoro n’umutekano. Yagize ati” Uyu munsi ni uw’ingenzi mu gushakira amahoro n’umutekano Afurika. Werekana ubufatanye bw’ibisirikare, polisi n’abasivili ba Afurika. Uyu munsi kandi ugaragaza intambwe ikomeye mu mubano w’ibihugu biri mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika.”









Ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, Ismail Chergui yashimiye Afurika y’Epfo yakiriye iyo myitozo. Mu gusoza ibyo birori, ingabo zakoze akarasisi ndetse zerekana n’ingufu zifite zirashisha n’imbunda zikomeye, zikina imirwano y’intambara ndetse no kumanuka mu mitaka. Ni yo myitozo ya mbere yari ikozwe na AU ku rwego rw’umugabane wa Afurika, yari igamije kuziba icyuho cyagaragaye muri Amani Africa ya mbere yabaye muri 2010 muri Ethiopia





Ibihugu byitabiriye iyo myitozo ya Amani II, ni u Rwanda, Angola, Algeria, Burundi, Botswana, Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo, Misiri, , Ethiopia, Gambia, Ghana, Kenya, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Nigeria, Afurika y’Epfo, Swaziland, Uganda, Zambia na Zimbabwe.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/11/2015
  • Hashize 8 years