Mu Mafoto: Uko byari byifashe hatora Miss Rusizi, ibihe by’ingenzi n’Udushya twaranze ibi birori

  • admin
  • 16/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Iki ni igikorwa cyabaye kuwa 15 Gashyantare mu mumujyi wa Kamembe muri Moteli Rubavu cyateguwe na Hapa Media Center mukureba usimbura uwari Miss Rusizi Kamanyana Salima watorewe kuba Miss Rusizi 2010, ubu amakuru atugeraho avuga ko yaba yarasamye inda bigatungura benshi, iki gikorwa rero cyaranzwe n’udushya twinshi aho bamwe muhatanira uyu mwanya wo kuba Miss Rusizi bagiye bananirwa gusubiza bimwe mubibazo bagiye babazwa n’akanama nkemurampaka kari kayobowe na Nduwimana Jean Paul ,aba bakobwa bahataniraga kuba Miss Rusizi bari barindwi gusa abitabiriye iri rushanwa bari batandatu(6).

Umutesi Teta Afsa wari wahagarariye umurenge wa Kamembe niwe waje Guhigika abandi bari bavuye muyindi mirenge uko ari 18 igize aka karere ka Rusizi kuko haba mu mitambukire ndetse n’ubwiza ndetse no gusubiza uyu mwari yagaragaje ubudahangarwa.dore ko twatangiranye n’iki gikorwa kugeza gishoje kuko habonetse ugusubiza neza kubakobwa bagerakuri 4 aribo Ela wasezerewe ,Esther wasezerewe , Drocela igisonga, na Miss Teta . Uretse Teta Afsa watorewe kuba Nyampinga wa Rusizi habonetse n’ibisonga bye aribo : “Uzayisenga Dorcella na Nyiranshimiyimana Madine baturutse mu murenge wa Bugarama naho umukobwa wahabwa amahirwe Nyirambarushimana Esther wari wanatsindiye kuba Miss Bugarama ,utanavugwaho rumwe nabafana kuko bivugwako yaba yaribwe n’akanama nkemurampaka kuko uyu mwari bivugwa ko yari kuba igisonga cya Nyampiga Teta , tuganira nuyu mwari Esther kumaso uteri wishimye we yavuze ko hatabonetsemo ubutabera kubatanga amanota avuga ko bamuhoye kuba ari umwana.

Havugimana John Peter Uhagarariye Hapa Media Center asobanura kuri iki kibazo cy’ubutabera yavuze ko burya abafana bavuga ibyo bashaka ariko burya akanama nkemurampaka gatanga uba Miss bakurije amanota ndetse n’imitwarire kurubyiniro(Stage) avuga ko ntawibwe. Ibi birori byari byanitabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo umunyamabanga nshingwabirwa w’umurenge wa Kamembe NTIVUGURUZWA Gervain aho yanashimiye abaje bose avuga ko anezerewe iki gikorwa asaba ko cyajya gihoraho, naho mu izina ry’akarere ka Rusizi ufite Umuco n’urubyiruko na Siporo mu nshingano ze Lambert we yavuze iki gikorwa ari kimwe mu mihigo iri kweswa kurusha utundi turere two mu Rwanda.

Mukiganiro na Muhabura.rw , Umutesi Teta Afsa yagize ati” Nzagerageza kwitwara neza kuko kuba nyampinga ntibivuze kwiyandarika ,nzakora uko nshoboye mfashe urubyiruko mubijyanye no kwirinda virusi itera SIDA ndetse no kwibumbira mu makoperative.” Abajijwe kuby’uko yaba afite umukunzi yagize ati “ntawe mfite kuko nkiri muto”Uyu Teta Afsa yize amashuri yisumbuye mukigo cya Lycé de Ruhango .Abakundanye kuri uyu munsi basusurukijwe n’umuhanzi Bruce Melody ahagutsa benshi kubera ijwi rye n’umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru wa Radio Rusizi NIYIBIZI Aime ukunzwe nawe kubera ijwi rye.

Ibihembo byatanzwe harimo ko uyu Miss Teta azatwarwa na Rwanda Air mu ngendo zigera kuri 2 zose n’umukunzi we cg umwe mu muryango we ndetse akambikwa n’iduka ryanateye inkunga mu kwambika aba banyampinga, BOBINO SHOP umwaka wose ,afata amavuta ashaka ndetse akanadorwa sitile ashaka na Dr Willy akaba umudezayina wanabafashije n’ibindi bikoresho by’itumanaho nibindi byinshi bitandukanye. AMAHIRWE MASA KURI MISS TETA AFSA MISS RUSIZI 2016
Miss Rusizi 2016, Umutesi Teta Afsa:Photo by Nelson
Bamwe mu babaye ibisonga bya Nyampinga Rusizi 2016
Miss Ester nawe ni umukobwa wagaragaye ko afite ahazaza heza cyane ko uburyo yasubizaga mu cyongereza nawe yatunguye benshi cyane:Photo by Nelson
Bruce Melody wari umuhanzi wateganijwe gususurutsa abari bitabiriye ibi birori ndetse wanishimiwe cyane:Photo by Nelson

Umushyushya rugamba wari washimishije abantu cyane muri ibi birori byo gutora Miss Rusizi 2016
Akanama nkemurampaka kari gateganijwe mu gutanga amanota ya ba nyampinga bahataniraga ikamba:Photo by Nelson





Yanditswe na Francois Nelson/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/02/2016
  • Hashize 8 years