Mu mafoto: Sina Gerrard yeretse Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo bimwe mu bikorwa bakwiye guheraho bazamura ubukungu bw’abaturage

  • admin
  • 03/05/2016
  • Hashize 9 years
Image

Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, Rwiyemezamirimo Sina Gerrard yatangije urugamba rwo gufasha abaturage mu kuzamura ba rwiyemezamirimo hagamijwe kubahugura ndetse no kubafasha mu bikorwa byo guhinga kijyambere hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse anabasobanurira inzira ya nyayo banyuramo kugirango bagere ku bukungu burambye.

Barangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel ndetse na rwiyemezamirimo Sina Gerrard hamwe n’abandi bayobozi batandukanye bo mu Murenge wa Bushoki Akarere ka Rulindo baherekejwe n bamwe mu bahagagariye amashirahamwe atandukanye yo muri uyu murenge mu rwego rw’Ubuhinzi bwa kijyambere basuye bimwe mu bikorwa by’Uruganda Urwibutso ndetse na bimwe mu bihingwa bya kijyambere mu rwego rwo kurahura ubumenyi cyane cyane mu ikoranabuhanga hagamije guhinga ibihingwa bya kijyambere aha twavuga nk’Igihingwa cy’Umuzabibu gisanzwe kiboneka mu bihugu nka Afurika y’Epfo.


Sina Gerrard yatembereje ba rwiyemezamirimo bato ndetse anabasangiza amwe mu mabanga yo kugera ku iterambere uhereye kuri dukeye ufite -reba amafoto

Aha Sina Gerrard yari abajyanye kubereka hamwe mu habarizwa ibihingwa nka Pomme ndetse n’Umuzabibu
Aha Sina Gerrard yarimo asobanurira Umuyobozi w’Akarere uburyo igihingwa cy’Umuzabibu gitanga Umusaruro
Aha Sina Gerrard yari kumwe n’Uhagarariye Inkeragutabara muri aka karere ndetse na bamwe mu baturage bari bitabiriye uru rugendo shuli
Umuyobozi w’Akarere yeretswe igare rikozwe mu biti









Amafoto:Snappy w’i Rwanda

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/05/2016
  • Hashize 9 years