Mu mafoto: Reba inzu Kylie Jenner yaguze miliyoni 6 z’idorali
- 21/05/2016
- Hashize 9 years
Yiyongeye ku mubare wa bamwe mu byamamare kuri iyi si batuye mu nyubako zab, Umunyamideli Kylie Jenner akaba anakomoka mu muryango w’Aba Kardashian akomeje kwiyubaka ndetse no kwerekana ko yishoboye we ubwe Nyuma yo gutandukana na Tyga.
Kuri uyu wa Kane tariki 19/05 akaba yashyize ahagaragara inzu yaguze mu gace nyina atuyemo kitwa Hidden Hill Calif ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iyo zu ngo ikaba yamutwaye amafaranga asaga miliyoni 6 z’amadorali y’Amerika. Uyu munyamidelikazi ngi akaba yarifuje gutura hafi y’umuryango we akaba ariyo mpamvu yashatse inzu yegereye Kris Jenner, nyina umubyara ndetse n’umuvandimwe we Kim Kardashian.
Iyo nz ifite metero kare 7000 ikaba yarubatswe umwaka ushize wa 2015. Ifite na none ibyumba 6 byo kuryamamo ndetse n’ubwogero 7 hamwe n’ibindi bikoresho byose bikenerwa mu rugo.
Reba amafoto n’Ubwiza bw’iyi nzu yaguzwe y’uyu mukobwa
Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw