Mu mafoto : Perezida Kagame yahawe igihembo n’ihuriro ry’imiryango iharanira iterambere ry’umugore

  • admin
  • 11/07/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Kagame yahamije ko umugore atagomba guhora yitwa uwo kuzuza umugabo cyangwa ngo ahore inyuma ye ahubwo bose bakwiriye kugendera hamwe muri byose ndetse no mu kubaka ingo zabo n’igihugu muri rusange

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame kandi yasobanuye neza ko iyo abagore bahawe uburenganzira bwabo busesuye, buri wese abigiramo inyungu maze bigafashe bose gutera imbere. Perezida Kagame yashimiye Dr. Dlamini Zuma ku ruhare rwe mu iterambere ry’umugore muri Afurika, ati “Ni umuntu w’icyitegererezo”.

Dr Dlamini Zuma na we yashimiye Perezida Kagame ko yabohoye u Rwanda ndetse anamumenyesha ko amubera urugero mu guharanira iterambere ry’umugore. Yagize ati “Turagushimira ko wumva ko hatabaho ubwigenge bw’abagabo hatabayeho n’ubw’abagore. Uri urugero kuri twese mu guharanira iterambere ry’umugore.” Yanashimiye abagore bose bagize uruhare mu guharanira uburenganzira bwabo mu bihe byashize, abo kuri we yise “intwari” ndetse agaragaza ko urugamba rukomeje kuko hari aho bikigaragara ko umugore agihezwa.

Ihuriro ry’imiryango iharanira iterambere ry’umugore muri Afurika ritangaza ko Kigali Umurwa Mukuru w’Abagore kubera urugero u Rwanda rudahwemo gutanga mu kugaragaza ko umugore ashoboye.











Yanditswe na Editor 1/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/07/2016
  • Hashize 8 years