Mu mafoto: Ne-Yo na Diamond bataramiye abatuye i Mwanza

Mu mpera z’icyumweru gishize, Umunyamerika Shaffer Chimere Smith uzwi muri muzika nka NE-Yo yakoreye igitaramo gikomeye muri Tanzania mu Mujyi wa Mwanza, cyitabiriwe n’uruvunganzoka rw’abafana.

Akigera mu Mujyi wa Dar es Salaam kuwa Kane mu masaha asatira umugoroba aharara ijoro rimwe kuwa Gatanu tariki 20 Gicurasi yerekeje i Mwanza aho yakoreye igitaramo kuwa Gatandatu afatanyije n’abahanzi bakomeye muri Tanzania barimo Diamond, Nay wa Mitego, Mo Music, Mr Blue, Ruby, Stamina, Britony n’abandi. Yageze mu Mujyi wa Mwanza ku gicamunsi yakirwa nk’umuntu ukomeye cyane ndetse yahawe umwitero uzwi ku baturage b’abamasai. Mu kinyamakuru Gossip Bongo hasohotsemo amafoto ya Ne-Yo asohotse mu kibuga cy’indege i Mwanza aho yahise yakirizwa inzoka y’inkazi ndetse yabashije kuyikoraho.

Ntihasobanuwe iby’iyi nzoka bakirije Ne-Yo mu Mujyi wa Mwanza gusa bimwe mu binyamakuru byatangaje ko ari imwe mu nyamaswa zihabwa agaciro gakomeye n’ubwoko bumwe buturiye ikiyaga cya Victoria. Ne-Yo umaze iminsi akorera ibitaramo muri Afurika y’Uburasirazuba yakoreye igitaramo ahitwa CCM Kirumba mu Mujyi wa Mwanza. Abafana babarirwa mu bihugu mirongo itanu bitabiriye iki gitaramo cyari cyateguwe na Jembe FM ifatanyije na Vodacom.


















Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe