Mu mafoto :Miss Jolly na bagenzi be batembereye mu Mujyi wa New York

  • admin
  • 09/12/2016
  • Hashize 7 years
Image

Mutesi Jolly, Nyampinga uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World ari kumwe n’abo bahatanira iri ikamba rya Nyampinga w’Isi bagiye gutemberezwa mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo abakobwa bose bahatanira ikamba rya nyampinga w’Isi bahagurutse i Washington berekeza i New York mu butembere.

Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly nawe uri mu iri rushanwa yajyanye na bagenzi be bari mu itsinda ryiswe White Team basura ibice bitandukanye bigize uyu mujyi.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Miss Mutesi Jolly yaragaje ko yishimiye gutembera muri uyu mujyi ukomeye ku isi yari akandangiyemo ku nshuro ye yambere.

Mu kiganiro na Makuruki umujyana wa Miss Jolly, Kagame Ishimwe yavuze ko ubuzimwa bwa nyampinga w’u Rwanda bumeze neza uretse ubukonje bwinshi burangwa aho baherereye.
Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly nawe uri mu iri rushanwa yajyanye na bagenzi be bari mu itsinda ryiswe White Team basura ibice bitandukanye bigize uyu mujyi

Hashize iminsi mike ba nyampinga bageze i Washington berekana impano zitandukanye ariko zishingiye ku muco, aho Mutesi Jolly yiyerekanye afite agaseke mu ntoki yambaye imyenda ijya kumera nk’inshabure.

Icyo gihe Miss Mutesi Jolly ntiyagaragaye mu bakobwa 21 bazatoranywa mo umukobwa ufite impano yihariye (Miss World Talent).

Umujyanama wa Miss Rwanda Kagame Ishimwe yabwiye Makuruki.rw ko ibyo kuba atarabashije kugaragara mu bafite impano zihariye bitamwambura amahirwe yo kwegukana ikamba rya nyampinga w’isi.






Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw

  • admin
  • 09/12/2016
  • Hashize 7 years