Mu mafoto: “Hanga Higa” impano z’Abanyarwanda zari zarirengagijwe zikomeje kubonerwa umucunguzi

  • admin
  • 24/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Irushwana Hanga Higa ritegurwa na Alain Mukurarinda wamenyekanye cyane mu muzika ku izina rya Alain Muku nyuma akaza gufata umwanzuro wo kuzamura impano z’abanyarwanda bakora umuziki ariko babuze inzira banyuramo ngo ibihangano byabo bigere ku Banyarwanda akaba ari muri urwo rwego Alain Muku yahisemo kujya azenguruka intara zose z’igihugu akoresha amarushanwa kuri abo bahanzi hagamijwe kureba abashoboye kurenza abandi bakaba abaterwa inkunga binyuze mu mushinga wa Hanga Higa.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2015 I Kigali kuri Classic Hotel iri rushanwa ku nshuro yaryo ya Gtatu nibwo hatowe abahanzi bane(4) bazitabira ikiciro cyambere(Final) kari akazi katoroshye nk’Uko Alain Mku utegura iri rushanwa ndetse akaba no mu ikipe y’abakemurampaka aho yabwiye itanagzamakur ko bigoye cyane kubona umuhanzi urusha abandi cyane ko uyu mwaka hagaragaye abahanzi benshi bafite imopano.


Alain Muku nk’umwe mu bakemurampaka aha yarimo atanga amabwiriza ndetse n’icyo bagenderaho batanga amanota



Akanama nkemurampaka kayobowe na Alain Muku

Ubusanzwe mbere y’uko abanzi bajya kurubyiniro kuririmba barushanwa bamanza guhabwa amabwiriza agenga irushanwa ndetse bakabwirwa n’icyo ikipe y’abakemurampaka igenderaho itanga amanita murwego rwo kunyuza ibintu mu mucyo nk’uko byagiye bigaragara mutundi duce twamanjirije aha I Kigali.






Umubare munini w’abari bitabiriye Hanga Higa i Kigali


Aha bamaze Gutsinda bafashe agafoto k’urwibutso na Alain Muku hagati yabo

Byari bikomeye cyane kubera ubuhanga bw’abahanzi bari bitabiriye aya marushanwa ariko kubw’ubunararibonye bw’akanama nkemurampaka byabaye ngombwa ngo hemezwa aba bakurikira Bisengimana Yves,Mahirane Jean Nepo, Nzamusanga Tharicisse ndetse na Karani Patience, ko aribo bakomeje ku kiciro cyanyuma.


Ngabo abahanzi ba 4 babashije kugira amahirwe yo gukomeza nk’uko akanama nkemurampaka kabyemeje

Alain Mukurarinda utegura iri rushanwa yatangarije Muhabura.rw ko muri uyu mwaka hagaragaye umwihariko cyane kuko abakobwa babashije gutsinda ari benshi n’ubwo I Kigali batabashije gukomeza ariko muzindi ntara hagaragaye impano nyinshi z’abakobwa.


N’Ubwo nta mukobwa watsinze hano i Kigali ariko bari bitabirye kurenza imyaka yatambutse

Abahanzi batsinze muri iki kiciro biteganijwe ko bazakorerwa indirimbo imwe ikoze mu byuma by’umuziki(Instrumental) hanyuma iyo ndirimbo niyo izifashishwa n’aba bahanzi mu kuririmba ubwo hazaba hatorwa umuhanzi uzaba warushije abandi. Iki gikorwa kikazabera mu mujyi wa Kigali kuri Grande Legacy Hotel mu kwezi k’Ukuboza itariki ikaba izamenyekana mu minsi mike.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/10/2015
  • Hashize 9 years