Mu Mafoto: Ba Nyampinga b’u Rwanda hamwe n’abakunzi cyangwa Abagabo babo

  • admin
  • 10/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Bitandukanye cyane no mu bindi bihugu hano mu Rwanda usanga akenshi ibyamamare ari bantu bakunda guhisha cyane ibijyanye n’abakunzi babo ahanini kubera ko baba banga kwangiza ibijyanye n’umutekano wabo cyangwa se abafana babo bakaba babigiraho ikibazo mu buryo butandukanye. Kuri ba Nyampinga b’abanyarwandakazi mu ngeri zitandukanye, ni kimwe mu byiciro by’abantu b’ibyamamare banakunze kugaruka cyane mu bitangazamakuru. Mu bakobwa bambitswe amakamba atandukanye, hari bamwe bakunda kugaragara cyane ndetse bakagira ishema ryo kugaragaza abasore bihebeye.

Kuri ubu twabateguriye bamwe muri ba Nyampinga batandukanye baba aba za Kaminuza, abahataniye ikamba rya Nyampinga w’igihugu n’abandi batandukanye, bafite abakunzi babo ndetse bakunda no kubigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bitangazamakuru bitandukanye. Benshi muri aba usanga bakundana n’abasore nabo b’ibyamamare. Muri iyi nkuru, turagaruka ku bakundana bisanzwe ndetse n’abamaze kwambikana impeta.

1. Miss Mutesi Aurore na Egide Mbabazi


Mutesi kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 ndetse akaba no kwitabira andi marushanwa mpuzamahanga atandukanye arimo na Miss FESPAM yaje no kwegukana, amaze igihe akundana n’umusore witwa Mbabazi Egide uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse iteka aba bombi ntibajya Babura kugaragariza rubanda ko urukundo rwabo rwashinze imizi.

2. Miss Akiwacu Colombe na Christopher


Mu minsi yashize nibwo Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe yatangiye kugaragaza ko afitanye umubano wihariye n’umuhanzi Christopher, n’ubwo babanje kujya babica ku ruhande bagashaka kubihisha n’ubwo igihe cyaje kugera bakajya bananirwa guhisha ikibarimo. Christopher nawe aherutse kugaragaza ko afata Miss Colombe nk’umukunzi we w’agaciro gakomeye, icyo gihe hari ku isabukuru ye y’amavuko ubwo Christopher yamubwiraga amagambo amwereka ko n’ubwo atari hafi ye dore ko asigaye yiga mu Bufaransa, kure y’amaso atari kure y’umutima.

Icyo giye yagize ati : “Mu nshuti zose aho ziva zikagera, uri inshuti igira ubuntu, uri umunyarugwiro kandi ugira urukundo. Iyaba byashobokaga nari kukubwira amaso ku maso uburyo uri uw’agaciro gakomeye kuri njye, ariko ntakundi ibi nibyo intera iri hagati yacu inyemerera…”

3.Miss Bagwire Keza Joannah n’umunyamakuru Ernesto


Bagwire Keza Joannah wabaye Miss Heritage Rwanda muri uyu mwaka wa 2015 ndetse akaba ari no mu bakobwa bageze kure mu marushanwa ya Miss Rwanda 2015 aho yari ahagarariye Intara y’Amajyepfo, amaze igihe akundana n’uwahoze ari umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) aho yumvikanaga mu biganiro by’imyidagaduro kuri Radio Magic FM no kuri Televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro RTV Mag, uwo akaba nta wundi ari Ernesto Ugeziwe. Gusa kugeza ubu, uyu mukunzi wa Ernesto yamaze kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

4. Miss Agasaro Farid Nadia na Riderman


Agasaro Farid Nadia, n’ubwo ubu ari umugore wubatse niwe ugifite ikamba rya Miss Mount Kenya 2015, iri kamba ry’umukobwa uhiga abandi muri iyi Kaminuza akaba yararyambitswe mbere gato y’uko yambikana impeta na Riderman bakoze ubukwe muri Kanama uyu mwaka. Uyu we Riderman yarenze ikigero cyo kuba umukunzi we ahubwo agera ku ntera yo kumubera umugabo, ndetse bamaze no kwibaruka umwana wabo w’umuhungu wavutse mu mpera za 2015.

5. Miss Samantha Uwase Gislaine na Pacifique


Samantha Uwase Gislaine, yabaye Nyampinga w’icyahoze ari SFB, hari mu mwaka wa 2013. Gusa nyuma yaje kwamburwa iri kamba bitewe n’uko yashinjwaga n’ubuyobozi bw’iyi Kaminuza gukorera umunyeshuri mugenzi we ikizamini. Uyu mukobwa, akundana n’umusore witwa Mongi Pacifique kandi bombi baterwa ishema no kwerekana ko urukundo rwabo rwashinze imizi.

6. Miss Neema Umwali na Ngabo Augustin


Miss Umwali Neema yamenyekanye bwa mbere ubwo yambikwaga ikamba ry’icyahoze ari Ishuri Rikuru Nderabarezi (KIE), ubu ni Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Uburezi. Nyuma yaje kwitabira amarushanwa ya Miss Supranational mu mwaka wa 2014 aho yagiye ahagarariye u Rwanda. Umwali Neema Larissa, mu mwaka ushize yambikanye impeta n’umukunzi we Ngabo Augustin bari bamaze igihe kirekire bakundana, ubu bibanira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

7. Miss Akineza Carmen na Francois Ndagijimana


Miss Akineza Carmen wabaye Miss w’umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2014 akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014 ubwo iri kamba ryegukanwaga na Miss Akiwacu Colombe, mu mpera z’umwaka wa 2015 nawe yambikanye impeta n’umukunzi we Ndagijimana Francois, ubu bamaze amezi macye bibanira nk’umugabo n’umugore.

8. Miss Isimbi Deborah na Safari Bryan


Isimbi Deborah Abiellah wabaye Miss wa Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu mwaka wa 2012, yambikanye impeta n’umukunzi we Safari Bryan biganaga muri iyi Kaminuza, ubu bakaba bamaze igihe banibanira nk’umugore n’umugabo. Ubukwe bwabo bwavuzwe cyane mu bitangazamakuru, ndetse kuva ubwo uyu niwe mukobwa uheruka kuba Nyampinga w’iyi Kaminuza, cyane ko ubu yanamaze guhinduka ikaba ishami rimwe rya Kaminuza y’u Rwanda

9. Miss Hitayezu Belyse na Tizzo (Active)


Miss Hitayezu Belyse, yitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda 2014, ndetse abasha kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’Intara y’Amajyepfo, n’ubwo yahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2014 ntabashe kuryegukana. Mu mwaka wa 2015, nabwo yarongeye yiyamamariza kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ariko nabwo ntabwo yabigezeho.

Uyu mukobwa wamenyekanye muri aya marushanwa y’ubwiza, ubu akundana na Tizzo ; umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Active, bivuga ko abasore batatu bose bagize itsinda rya Active, bakundana n’abakobwa bigeze kwitabira amarushanwa y’ubwiza.

Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/07/2016
  • Hashize 8 years