Mu mafoto: Abagize Ineza Family bafashije Abacitse ku Icumu rya Jenoside mu karere ka Bugesera

  • admin
  • 18/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mu mpera z’iki Cyumweru umuryango witwa INEZA FAMILY uhuza urubyiruko rwo mu Rwanda ndetse no hanze y’Igihugu rwasuye Imiryango ibiri y’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi Muri Mata 1994 batuye mu karere ka Bugesera mu muyji wa Nyamata, mu mudugudu wa Rubiriza aribo Umukecuru MUKANKUSI Joyce ndetse n’umuryango wa KARINGANIRE Jean Baptiste.

Aganira na Muhabura.rw Ineza Olivier uhagarariye uyu muryango witwa INEZA FAMILY yadusobanuriye muri aya magamo ati: “Ineza Family ni umuryango watangiye muri 2011, itangira kubera abantu bitwa ineza nibo bahuye bwambere gusa kubera ibikorwa byayo by’urukundo tugenda dukora hirya no hino mu Gihugu tugenda tuhabona abandi bantu bakunze ibikorwa byacu bakifuza kutubera abanyamuryango natwe biradushimisha kuko byerekana ko ubutumwa twifuza gutanga aho tugeze buba bwumvikanye cyane ko ntanyungu z’amafaranga duhanira” iyo uyu muryango wasuye umuntu bamushyira bimwe mu bikoresho byo mu rugo, ibyo kurya, Imyenda yo kwambara ndetse n’ibindi bintu bitandukanye byo kumufasha mu buzima bwe.

Ineza family ikaba ifite ahantu hatandukanye mu gihugu ndetse no hanze yacyo buri mwaka uyu muryango ngo ugira igikorwa ngarukamwaka kiba mu kwezi kwa Mata mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda gufasha Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse hari n’ikindi kiba mu kwezi k’Ukuboza buri mwaka. Ikindi ngo uyu muryango ugizwe n’urubyiruko ndetse n’abakuze bagenda bakunda ibikorwa by’aba basore n’inkumi bakumva bashatse kubafasha mu buryo butandukanye bwaba ubw’ibitekerezo cyangwa ubundi buryo butandukanye.

Mu mafoto uko iki gikorwa cy’Umuryango Ineza Family cyagenze



Umuryango wa Joyce n’abuzukuru be 3
KARINGANIRE Jean Baptiste niwe uhagarariye umuryango wa 2 Group Ineza yasuye ugizwe n’umugore n’abana 2
INEZA Olivier (ibumoso), INEZA DIVINE(Hagati), INEZA Olivier(iburyoni we uhagarariye INEZA Family)


KANUMA Celestin umuyoboziw’umuduguduwa RWAKIBIRIZI ya 2












Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/04/2016
  • Hashize 8 years