Mu karere ka Rubavu umugore yabyaye umwana ahita umuca ijosi

  • admin
  • 17/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 17 Gicurasi 2018 mu murenge wa Busasamana,akagari ka Rusura, Umudugudu wa Cyamabuye, Umugore wo mu kigero cy’imyaka 35 yabyaye umwana ahita amwica amukase ijosi maze umurambo awuhisha mu kadobo.

Inzego z’ibanze zatangaje ko uyu mubyeyi yatahuwe nyuma yo kumererwa nabi akajya ku mujyanama w’ubuzima wari usanzwe azi ko atwite.

Uwimana Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana yabwiye umunyamakuru ko ari ukuri koko uwo mugore yari asanzwe atwitwe maze abyaye umwana ahita amukata ijosi akajya kureba umujyanama yiriza umujyanama amubajije yanga kumusubiza nibwo yahise amutabariza ubuyobozi.

Uwimana Epimaque yagize ati “Uyu mudamu yari asanzwe atwite noneho arabyara mu ijoro ryakeye umwana amukata ijosi, nuko ajya kureba umujyanama w’ubuzima arimo kurira amubaza aho inda yagiye ntiyamusubiza, yiyambaza ubuyobozi, tumubajije aho umwana ari avuga ko yamutaye mu musarane turacukura turaheba; tugiye mu nzu dusanga umurambo w’umwana mu kadobo.’”

Yakomeje avuga ko byatunguranye kuko uyu mugore yari umuturage usanzwe abana n’umwana yari asanganywe. Nta mugabo yagiraga.Kubera ko yari amerewe nabi yajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi ngo bakurikirane ubuzima bwe nawe adahita apfa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/05/2018
  • Hashize 6 years