Mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda habonetse umurambo w’ umusore wishwe akaswe ijosi

  • admin
  • 27/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda hafi y’ahitwa kuri IRST habonetse umurambo w’ umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 wishwe akaswe ijosi bikekwa ko byakozwe n’ abagizi ba nabi bitwiriye ijoro kuko muri uyu muhanda nta rumuri ruhari.

Uyu murambo wabonetse iruhande rw’umuhanda uva ku Mukoni werekeza I Mpare. Uyu murambo wabonywe n’abagenzi mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2019.

Polisi y’ u Rwanda n’ urwego rw’ ubugenzacyaha RIB bahise bagera aho uyu murambo uri batangira iperereza.

Hafi y’ aho uyu murambo wabonetse hahoze amatara aza gupfa amaze gito. Abakoresha uyu muhanda bavuga ko uyu muhanda usanzwe uberamo urugomo bagasaba ko aya matara yasanwa akongera kwaka.

Kinyogote Jean Pierre umwe mu bamotari bakoresha uyu muhanda yavuze ko uyu muhanda awutinya ndetse ngo hagize umugenzi umutega aranyura muri uyu muhanda nyuma ya saa kumi n’ ebyiri ntiyamukundira.

Yagize ati “Umutekano wo muri uyu muhanda ntabwo ari mwiza cyane, usanga hijimye ari ahantu mu ishyamba ntabwo hakwiye kunyurwa mu masaha arenze saa kumi n’ ebyiri za nimugoroba. Mu masaha ya saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba ntabwo nshobora kuhanyura njyewe”.

Akomeza agira ati “Ikintu mbona cyakorwa ni uko wenda bashyiraho ariya matara yo ku muhanda akava h’ epfo iriya akagera hano haruguru ku muhanda wa kaburimbo”.

Umusore utuye i Mpare mu murenge wa Tumba yavuze ko uyu muhanda ari mubi kuko habamo abagizi ba nabi batega abantu bakahamburira abagenzi. Nawe ashimangira ko nta mu motari wakwemera kujya i Mpare saa mbili z’ ijoro kubera ukuntu iri shyamba ritinyitse.

Ati “Mu myaka mfite ntabwo ari ubwa mbere hano birahahora, nk’ umugenzi akubwiye ngo njyana i Mpare saa mbili, saa tatu uratitira ntabwo ujyayo uravuga uti bwije batansinda hari h’ epfo, cyane cyane hari hepfo ku iteme niho hantu habi cyane. Ibyabaye ntabwo bitunguranye kuko twese hano turahatinya. Ubundi umuntu utaha i Mpare yitahira hakiri kare cyangwa mukamanuka muri benshi”.

Abakoresha uyu muhanda cyane cyane mu masaha y’ ijoro bavuga ko icyo babona cyakorwa kigahashya urugomo ruba muri iri shyamba ari uko hashyirwa abashinzwe umutekano kandi uyu muhanda ugakorwa ukanashyirwaho amatara yo ku muhanda.

Muhabura.rw

  • admin
  • 27/12/2019
  • Hashize 4 years