Mu gushira amatsiko,abafana ba Dj Arafat bafunguye imva n’isanduku birimo umurambo we [REBA AMAFOTO]
- 02/09/2019
- Hashize 5 years
Mu ijoro ryo ku wa gatandatu, abafana b’umuziki muri Côte d’Ivoire bafunguye imva n’isanduku birimo umurambo w’umuririmbyi DJ Arafat, ngo bishirire amatsiko niba koko ari we ugiye gushyingurwa cyangwa niba koko yarapfuye.
Nyuma y’ibyumweru bibiri uyu muhanzi apfuye azize impanuka ya Moto mu mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire, Leta y’icyo gihugu ibinyujije muri Minisiteri y’umuco yasabye ko habaho ijoro ry’icyunamo mu gihugu hose ndetse hakaba n’igitaramo cyo gusezera bwa nyuma kuri uwo muhanzi wari umaze kuba icyamamare muri Burengerazuba bwa Afurika.
Abatari baragize amahirwe yo gusezera ku murambo, bavugaga ko isanduku irimo umurambo wa DJ Arafat, yagombaga kuvanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Abidjan ikazanwa hagati y’ibihumbi by’abafana biganjemo urubyiruko mbere y’uko umuryango we umushyingura mu gace ka Williamsville.
Bamwe muri aba bari bitabiriye iki gitaramo cyari cyatumiwemo ubishaka wese, bateje imvururu bavuga ko bashaka kumenya niba koko uwashyinguwe ari DJ Arafat, bituma bajya mu irimbi aho yashyinguwe bamena imva ye, bapfundura isanduku yarimo umurambo batangira gufotora isura y’umurambo wa Arafat, bahererekanya amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga.
Polisi yarinze gukoresha ibyuka biryana mu maso kugira ngo itatanye abigaragambyaga inabuza ikwirakwizwa ry’amashusho yari yafashwe.
Urubyiruko rwari rwariye karungu, rwabwiye umunyamakuru wa France 24 ngo “Twashakaga kureba bwa nyuma icyamamare cyacu mbere y’uko ashyingurwa.”
Muri iryo joro, ibyamamare muri Afurika birimo Davido, Mamadou Sidiki Diabaté, Fally Ipupa na Serge Beynaud bohereje ubutumwa busomerwa ku kiriyo bavuga ko bashenguwe n’urupfu rwa mugenzi wabo DJ Arafat, bamusabira kuruhukira mu mahoro.
Mu ijoro ryari ryabanje nabwo, abarimo Didier Drogba wamamaye mu mupira w’amaguru na Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Dramane Ouattara bari banditse kuri Twitter ubutumwa bwo kwihanganisha no gukomeza umuryango wa Arafat banamwifuriza kuruhukira mu mahoro.
DJ Arafat wari umaze kuba ikimenyabose muri Afurika y’Iburengerazuba, yapfuye ku itariki 12 Kanama 2019 azize impanuka ya moto, akaba atabarutse afite imyaka 32 y’amavuko.
- DJ Arafat wamamaye muri muzika akanegukana ibihembo bitandukanye,atabarutse afite imyaka 32 y’amavuko
- Abapolisi bafatanye urunana ngo bakingire abafana bari benshi ntibegere imodoka yarimo umurambo wa DJ Arafat
- Abafana bafunguye imva n’isanduku birimo umurambo wa DJ Arafat ngo bishirire amatsiko niba koko ari we ugiye gushyingurwa
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW