Mu gihe kitari gito Inama y’Abaminisitiri izemeza amasezerano yo kwita ku bakuze- Dr.Mukabaramba

  • admin
  • 09/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Mukabaramba Alvera, yatangaje ko mu gihe kitari gito Inama y’Abaminisitiri izemeza amasezerano Nyafurika yo kwita ku bakuze, nk’uko Abakuru b’Igihugu bayemeje umwaka ushize wa 2018.

Yabitangarije abaturutse mu bihugu 32 by’Afurika bamaze iminsi mu Rwanda basuzuma uko ibihugu byabo byashyira imbaraga mu kwemeza burundu amasezerano nyafurika arengera abakuze n’abafite ubumuga.

Asoza ku mugaragaro iyo nama, Dr. Mukabaramba yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere gahunda yo kuzamura imibereho y’abatishoboye, bikaba ari muri urwo rwego hashyizwe imbere kurandura ubukene ku bakuze n’abafite ubumuga kugera mu 2024.

Ati: “Ibyo birashoboka, hashyizwe mu bikorwa politiki na gahunda zidaheza kandi zita kuri bose zo kurengera abaturage mu Rwanda. Nk’uko mubizi, ubukene bugira uruhare runini mu gutuma umuntu atamenya uburenganzira bwe bw’ibanze, bikaba ari yo mpamvu ari ngombwa kuburandura niba dushaka ubuzima bwiza kuri bose.

Nk’igihugu, twita kandi no ku bindi bintu birimo n’uburenganzira ku buzima, kungana imbere y’amategeko, umutekano, kugera ku butabera nk’ibintu bifite uruhare runini mu burenganzira bwa muntu cyane iyo bigeze ku bantu bageze mu za bukuru n’abafite ubumuga.”

Yakomeje aguva ko mu nama iherutse kubera i Londre mu Bwongereza, muri Nyakanga 2018, ari ho u Rwanda nk’ibindi bihugu by’Afurika byasabwe gusinya no kwemeza burundu amasezerano arengera abakuze n’abafite ubumuga bitarenze impera z’umwaka wa 2019.

Ati: “Tubijeje ubufatanye bwacu bwaguye, bwo gushyira mu bikorwa intego zihawe; ibyo bizamo kandi amasezerano ku bantu bakuze, ku buryo politiki yo kwita ku bantu bakuze ntekereza ko igiye gufasha gushyira mu bikorwa aya masezerano izaba yemejwe vuba n’Inama y’Abaminisitiri. Ndashimangira nanone ubushake bwacu mu kwemeza amasezerano ajyanye n’abafite ubumuga mu gihe kitari gito.”

Abahagarariye igihugu cya Lesotho giherereye mu Majyepfo y’Afurika, bagaragaje ko ayo masezerano akwiye gushyirwa mu bikorwa, kuko byinshi bihugu by’Afurika hari aho muri za sosiyete zimwe abakuze bahohoterwa, bafatwa nk’abapfumu cyangwa abarozi kuko imitekerereze yabo iba itakijyanye n’iy’urungano rw’ubu mu myumvire bakurikije ubusesenguzi bwabo ku bintu bitandukanye.

Nubwo nta komisiyo y’igihugu ishinzwe abageze mu za bukuru, ubusanzwe u Rwanda rufite gahunda zitandukanye zirimo, VUP 2020 yita ku bakuze binyuze mu nkunga y’Ingoboka igenerwa abakuze batagifite imbaraga zo gukora, bakayifashisha mu makoperative bakora ibikorwa bibyara inyungu bikabafasha mu guherekeza neza ubuzima bwabo.

Chief editor /Muhabura.rw

  • admin
  • 09/07/2019
  • Hashize 5 years