Mu buryo budasanzwe Abanyarwanda bategereje umwanzuro wa Leta hitezwe iki?

  • admin
  • 30/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Icyemezo cya leta ku koroshya cyangwa gukomeza amabwiriza yahagaritse ubuzima busanzwe niyo inkuru itegerejwe na buri wese mu gihugu kurusha izindi mu Rwanda, uyu munsi nibwo igihe cyongereweho kirangira.

Nta kindi kiri kuvugwa nyuma y’ibyumweru hafi bitandatu Abanyarwanda imbere mu gihugu batemerewe gusohoka mu ngo. Nta bundi ibihe nk’ibi byabayeho mu mateka yanditse mu Rwanda.

Abasohoka ni abahabwa uruhusya na polisi bagiye kwivuza, kugura ibiribwa no gushaka serivisi z’imari cyangwa abagiye gutanga izo serivisi, ni amabwiriza akomeye yo kwirinda coronavirus.

Ijoro ryakeye, benshi baraye bategereje itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri bizeye ko bushobora gucya bagasohoka, siko byagenze.

Kugeza ubu ntibizwi niba iyo nama yateranye cyangwa iterana uyu munsi, ntakiratangazwa.

Kuwa mbere mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Perezida Paul Kagame yavuze ko bashobora koroshya amabwiriza ariho, ariko avuga ko byose bazagendera ku buryo ibintu byifashe.

Ibintu byifashe bite?

Mu minsi itandatu (18 – 23/04) habonetse abantu bashya 11 bashya banduye coronavirus.

Icyo gihe ikizere cyari cyazamutse kuri bamwe ko u Rwanda ruri kunesha iki cyorezo.

Mu minsi itandatu ishize (24 – 29/04) mu Rwanda habonetse abantu 71 bashya banduye coronavirus, impungenge zongeye kuba nyinshi.

Izamuka ry’iyi mibare minisiteri y’ubuzima ivuga ko rikomoka mu “batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abakorana nabo”.

Iki kibazo cyatumye ejo Perezida Museveni wa Uganda ahamagara bagenzi be bo mu karere kuko Uganda nayo ivuga ko yabonye ubwandu bwinshi bw’abatwara amakamyo muri iyi minsi.

Amakamyo y’ubwikorezi bw’ibintu yemerewe kwambukiranya imipaka muri ibi bihe bidasanzwe ibihugu by’akarere byafunze imipaka ku ngendo zisanzwe.

Imibare yo mu minsi itandatu ishize itera bamwe impungenge ku mwanzuro bategereje ari benshi cyane mu Rwanda.

Abantu bo bifashe bate?

U Rwanda ni igihugu gifite umubare munini w’abaturage batunzwe n’imirimo iciriritse.

Ubuhinzi burimo 37%, hafi 17% bakora mu nganda, hafi 45% bari mu rwego rwa serivisi naho abagera kuri 3% ni abakozi ba leta nk’uko bivugwa na raporo ya leta ya 2019 ku mirimo mu Rwanda.

Igice kinini ni abatunzwe no kurya ari uko bakoze uwo munsi.

Bamwe mu baturage mu Rwanda bagaragaje ingaruka zikomeye bagizweho n’amabwiriza yo guhagarika ubuzima busanzwe, harimo ubukene no gusonza bikomeye.

Leta yatangije kandi ikomeje ibikorwa byo guha ibiribwa abagizweho ingaruka kurusha abandi, ariko kugeza ubu benshi baracyagaragaza ko bitabageraho cyangwa bidahagije.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda atabariza abantu bashonje kubera aya mabwiriza, agasaba leta gufungura igihugu abantu bagasubira gushakisha imibereho.

Umwanzuro witezwe ni uwuhe?

Ibihugu bitandukanye ku isi bimaze iminsi byoroshya amabwiriza nk’aya yahagaritse ubuzima busanzwe, muri ibyo harimo iby’iburayi bikizahajwe n’iki cyorezo.

Muri Afurika ibihugu birimo Ghana, Africa y’Epfo, Nigeria na Zimbabwe byatangaje ko mu minsi iri imbere bitangira koroshya amabwiriza akomeye nk’aya byari byarafashe.

Muri yo harimo gufungura ibikorwa bimwe na bimwe nk’inganda, ingendo za hafi mu gihugu, imirimo yo mu biro, ubucuruzi butari ubw’amasoko manini cyane, n’ibindi.

Bamwe mu Rwanda bagaragaza ko biteze cyane ko ibikorwa bimwe na bimwe cyane cyane ibishingiye kuri serivisi bishobora gufungurwa n’imyanzuro y’abaminisitiri bategereje.

Bikekwa ariko ko amashuri, insengero, imikino ihuza abantu benshi n’inzu z’imyidagaduro bishobora gukomeza gufungwa.

Bitandukanye no mu bindi bihugu muri iki gihe cy’icyorezo aho imyanzuro nk’iyi itangazwa hakanavugwa igihe izatangira kubahirizwa, biboneka ko iya leta y’u Rwanda ihita itangira gukurikizwa uwo munsi cyangwa bucyeye.


Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/04/2020
  • Hashize 4 years