Mu bukwe bwa Diamond n’umukunzi we Tanasha buzaba muri Kanama abazabutaha bazishyura akayabo
- 26/06/2019
- Hashize 5 years
Icyamamare muri muzika umutanzania Diamond Platnamuz yaciye amarenga ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we yihebeye Tanasha Donna ariko abazabutaha ndetse n’abazashaka kwinjira bazishyura akayabo k’amashilingi.
Akorana ikiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo tariki 25 Kamena 2019 kuri hoteli ya Hyaat Regency mu mujyi wa Dar-Es-Salaam,Diamond yaciye amarenga ko azakora ubukwe na Tanasha tariki 7 Kanama 2019.
Igitangaje kuri ubu bukwe ni uko uwuzashaka kwinjira azasabwa kwishyura amashilingi ya Tanzania ibihumbi 200 akaba asagaho gato ibihumbi 79 by’amafaranga y’u Rwanda.
Muri iki kiganiro Diamond yari agamije gushishikariza abantu kwitabira igitaramo cyateguwe na WASAFI Festival ari naho bahise bamubaza no kubijyanye n’ubukwe bwe n’umukunzi we Tanasha Donna.
Gusa Diamond ntiyemeje neza ko ubukwe buzaba kuri iriya tariki nyirizina,ariko ibyo yatangaje birumvikana neza ko bushobora kuba kuri iriya tariki nk’uko ghafla.com ducyesha iyi nkuru ibitangaza.
Diamond yagize ati”Hazaba hari ameza icumi gusa ya rezerivasiyo.Atanu muri yo azishyurwa ibihumbi 200 by’amashilingi ya Tanzania kuri buri imwe andi atanu asigaye azagura ibihumbi 80 by’amashilingi ya Tanzania kuri buri imwe .Ubwo nabashishikariza gukora rezerivasiyo kuko iriya tariki ntizibagirana mu mitwe yanyu”.
Iby’uko iyi tariki itazibagirana mu mitwe ya benshi,bihuye neza n’uko Diamond aheruka gutangaza ko umukunzi we Tanasha Donna atazabyara batarashyingiranwa.
Yanditswe na Habarurema Djamali