Mu abanza yabaye uwa 2: Ibyihariye kuri Ineza wabaye uwa mbere mu bizamini by’icyiciro rusange

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/08/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Terimbere Ineza Alia Ange Stevine, wigaga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux, yabaye uwa mbere mu gutsinda neza ibizamini bya Leta bisoza Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye mu Rwanda.

Ni amateka yisubiyemo kuko ubwo yasozaga amashuri abanza, yari yabaye uwa kabiri mu Gihugu cyose. Yigaga muri ‘Ahazaza Independent School’.

Ineza yageze mu yisumbuye akomeza gukora cyane, kugira ikinyabupfura no gusenga nk’uko yabigarutseho nk’ibanga ryamufashije kugera ku mwanya wa mbere.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Kanama 2024, ni bwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ku mugaragaro amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri wa 2023/2024. Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA.

Mu kiganiro yagiranye na RBA yagize ati “Byose Imana kuko ni yo yashyize mu nzira zanjye, ababyeyi beza bakandihirira bagakora icyo bashoboye bose bakaba bakunda uburezi, n’ikigo cyacu Lycée Notre-Dame de Cîteaux, na bo baradufasha kugira ngo dukore neza.”

Yavuze ko afite inzozi zo kuzaba umuganga uvura ndetse akanabaga indwara zifata ubwonko (Neurosurgery).

Ati “Ni byo nahisemo, ndashaka kuzamura iwacu i Muhanga, hakazaba ahantu hakomeye. Nkazamura ababyeyi banjye, umuryango wanjye wose.”

Ineza avuka mu Karere ka Muhanga, aho ari umwana wa nyuma mu bana batatu bagize umuryango we.  Nk’uwabaye uwa mbere mu Gihugu yashyikirijwe ibihembo, mu birori byari byitabiriwe n’ababyeyi be babiri.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/08/2024
  • Hashize 3 weeks