Mpayimana Philipe uziyamamariza kuba Perezida yatangaje ibyo azahindura naramuka atowe

  • admin
  • 21/01/2017
  • Hashize 7 years

Mu mpera z’umwaka ushize zishyira uyu turimo wa 2017 nibwo Mpayimana Philipe, Umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ubufaransa yatangaje ko mu gihe nta gihindutse aziyamamariza kuyobora u Rwanda nk’umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe muri Kanama 2017, kuri ubu akaba yanagaragaje bimwe mu byo yumva azahindura mu gihe azaba abaye Perezida.

Mpayimana Philipe wemeza ko yujuje ibisabwa n’Itegeko Nshinga kugira ngo Umunyarwanda yiyamamarize kuba Perezida ndetse akaba anavuga ko afite imishinga ibereye igihugu kandi afite n’ubushobozi bwo kujya imbere y’abanyarwanda akabayobora.

Mu Kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikinyamakuru MUHABURA.rw, Mpayimana Philipe yagaragaje zimwe mu mpinduramatwara ndetse anavuga ko igihe azaba atorewe kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda hari bimwe yumva azafatanya n’abanyarwanda bakabihindura nko kuba ateganya kongerera abanyarwanda icyizere guha agaciro umurimo ushobora gutunga buri wese ndetse akanashyiraho uburyo bwo gusaranganya ubukungu bw’igihugu ndetse atibagiwe na zimwe mu ngingo ziri mu Itegeko Nshinga azaba yaranarahiriye kurinda yumva ko zizavugururwa.

Mpayimana ati “Gahunda ya mbere ni ukubaha itegeko Nshinga nzaba narahiriye kurinda nkamenya kubahiriza igihe cya Manda yange gusa mu gihe Abanyarwanda n’abadepite bitoreye bashatse kuvuguruza nk’ingingpo zaba zibabangamiye nk’ubwisanzure bw’amashyaka n’izindi tuzasuzumira hamwe icyakorwa turihindure”

Abajijwe niba afite ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda agereranije n’aho rugeze kuri uyu munsi cyane cyane mu iterambere cyane ko nk’uko nawe abyiyemerera koko adasanzwe aba mu Rwanda akaba abarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa.

Mpayimana yagize ati “Ubusanzwe n’ubwo ntaba mu Rwanda ariko sinigeze mba kure y’Igihugu cyange, Igihe cyose nagiye mu mahanga nageraga aho nkagaruka mu Rwanda nagenze mu bihugu 11 birimo Belgique, France Cameroun n’ibindi binyuranye ariko aha hose nabaga mpari nk’Umunyarwanda yewe namenye indimi nyinshi ariko sinigeze nibagirwa ururimi rwange rw’Ikinyarwanda rero no mu Rwanda mpafite ibikorwa byinshi urumva ntago wangereranya n’Umunyamahanga”.

Kimwe mu byo Mpayimana avuga ko azakora kandi yizeye ko ari icyangombwa ku banyarwanda ngo ni uguhuza Abanyarwanda baba hanze n’ababa imbere mu Gihugu

Ati “Nzahuza abanyarwanda baba hanze n’abatuye imbere mu Gihugu nkureho urukuta rubatandukanya mbahe kumva ko bose ari umwe, nzashyiraho gahunda zigamije kubahuza nkureho Minisiteri y’Impunzi nyisimbuze Minisiteri cyangwa Sekeretariya y’Abanyarwanda baba hanze n’ikigega kiborohereza kugenda no kugira ibikorwa mu Rwanda”

Ku Bijyanye n’igihe azazira mu Rwanda Mpayimana Filipo avuga ko ateganya kuza guhura n’abanyarwanda mu kwezi kwa Werurwe aje kwitegura amatora ndetse no kugeza ku banyarwanda imigabo n’imigambi ye.

Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganijwe kuba ku ma tariki ya 3 na 4 Kanama uyu mwaka wa 2017, nk’uko bigaragara ku ngengabihe ya Komisiyo y’igihugu y’amatora biteganijwe ko abiyamamaza bazageza ubusabe bwabo kuri iyi komisiyo ku ma tariki yo kuva ku wa 5 kugeza 14 Kamena abakandida bazaba bemerewe nk’uko biteganywa n’itegeko bazatangazwa ku wa 27 Kamena naho kuva ku wa mu gihe Kwiyamamaza bizatangira kuya 14 Nyakanga kugeza ku munsi Uteganijweho amatora ariwo kuya 3 Kanama ku banyarwanda baba imbere mu gihugu no kuya 4 Kanama 2017 kubaba hanze y’Igihugu.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 21/01/2017
  • Hashize 7 years