Mozambique:Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda yarashwe n’abantu bataramenyekana ahita yitaba Imana

  • admin
  • 26/08/2019
  • Hashize 5 years

Uwari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique, Louis Baziga, yarasiwe mu Mujyi wa Maputo ahitwa Matola mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ari mu modoka ahita yitaba Imana.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yarashwe ahagana saa tanu z’igitondo ubwo yari mu muhanda w’igitaka yerekeza kuri kaburimbo mu gace ka Bike.

Baziga ngo yari mu modoka ye yitwaye nyuma yitambikwa n’izindi modoka ebyiri zirimo abantu batatu bafite imbunda nini n’intoya, bamumishaho amasasu yitaba Imana.

Nikobisanzwe Claude, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique yemereye kimwe mu bitangazamakuru byaha mu Rwanda ko Baziga yishwe arashwe n’abantu bamutegeye mu nzira.

Nikobisanzwe ati “Niko byagenze bamaze kumurasa mu kanya. Byabaye nka saa tanu na mirongo itanu. Niwe wayoboraga Diaspora hano. Abantu bamutegeye mu nzira atwaye imodoka, baramwitambika bavamo baramurasa.”

Yaokemeje agira ati “Bavuye mu modoka baramurasa ari batatu, nibo bavuye mu modoka, ntabwo turamenya abo aribo cyangwa niba hari abandi bari barimo, nta kintu turamenya kuko nibwo bikiba.”

Gusa ni ubwa kabiri abantu bari bamurashe kuko n’ubwa mbere bagerageje kumwica mu 2016 ariko ararusimbuka.

Bivugwa bagenzi be b’Abanyarwanda baba muri iki gihugu aribo bari bateguye kumwica,bityo birashoboka ko aribo bageze ku mugambi wabo nubwo ntawapfa kubihamya.

Ibindi bivugwa ni uko abo bashajkaga kumwica,bagejejwe mu rukiko aho umushinjacyaha yavuze ko abashatse kumwivugana bamuzizaga amakimbirane aho bashaka kwiharira Itorero rya Pantekote ryitwa Pentecostal Church in Revival Mozambique bose bafatanyije gushinga riri muri Mozambique ahitwa Machava.

Louis Baziga yari asanzwe akora ibikorwa by’ubucuruzi mu Murwa Mukuru wa Mozambique, aho yari afite inzu zicuruza ibiribwa (alimentation) n’iguriro ry’imiti (Pharmacie).

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/08/2019
  • Hashize 5 years