Mozambique: Umukecuru yishwe n’ubushyo bw’inzovu zari zatorotse parike

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Umukecuru w’imyaka 65 yapfiriye mu mudugudu wa Metuchira, mu karere ka Nhamatanda, muri Sofala, nyuma yo kwibasirwa n’ubushyo bw’inzovu zari zatorotse parike ya Gorongosa.Radio mozambike itangaza ko uwo mukecuru yari aryamye mu rugo rwe igihe inzovu zamutunguye, zikamukururira hanze.

Radio mozambike ikomeza ivuga ko abuzukuru be babiri bakimara kubona izo nyamaswa bo bahise biruka barahungaUsibye kwica uwo mugore, Kandi izo nyamaswaenye zanangije inzu y’uwo mukecuru .

Manuença Maibeque, ushinzwe kurinda parike ya Gorongosa, yemeje ko uruzitiro rw’iyi parike ibumbatite ibidukikije byinshi rudahagije bigatuma inzovu n’andi n’izindi nyamaswa byinjira mu gace gatuwemo n’abaturage. ariko yemeza ko ibikorwa byo gukemura iki kibazo biri gukorwa.

Inkuru ya Nshimiyimana Emmanuel/MUHABURA.RW

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/09/2021
  • Hashize 3 years