Mozambique: Ikigo cy’ubucuruzi cyagabweho igitero n’abarwanyi bitwaje intwaro

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Polisi yemeje ko umugore umwe ariwe wapfiriye mu karere ka Muanza mu ntara ya Sofala ubwo abantu 10 bitwaje imbunda bateraga ikigo cy’ubucuruzi. Kugeza ubu nta mutwe n’umwe urigamba icyo gitero, ariko mu karere ko hagati ya Mozambike mu bihe byashize niho habereye ibitero byagabwe nabarwanyi b’ishaka rya Renamo.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi ya Repubulika ya Mozambike (PRM) muri iyo ntara, Daniel Macuácua, ngo umugore umwe yapfuye abandi babiri barakomereka muri icyo gitero.

Ibi byabereye i Chinapanimba, ku birometero 50 uvuye ku cyicaro gikuru cy’akarere, byabaye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. ku wa kane ushize (9 Nzeri). Abagabye igitero bapakiye ibicuruzwa byingenzi, ndetse n’ingano y’amafaranga itaramenyekana .

Macuácua ntiyavuze niba iki gitero cyari kigizwe n’abayoboke ba gisirikare batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mozambike (Renamo), bayobowe na Mariano Nhongo, gusa, mu itangazo rigenewe abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, yavuze: “ikipe y’abashinzwe umutekano yatangiye iperereza kugirango hamenyekane abakoze icyo gitero ”

Igitero nkiki Kandi cyaherukaga Muri Werurwe uyu mwaka,ubwo itsinda ry’abantu bataramenyekana barashe muri gari ya moshi itwara imizigo ku murongo wa gari ya moshi ya Sena ku mupaka uhuza uturere twa Muanza na Cheringoma, bakomeretsa umushoferi.

Umurongo wa Sena niho wagabweho ibitero n’abantu bitwaje imbunda kuri gari ya moshi zitwara imizigo hagati ya 2014 na 2017. Muri icyo gihe, abayobozi bashinjaga abantu bitwaje imbunda kuba abarwanashyaka ba (Renamo) ari bo bari inyuma y’ibyo bitero.

Afonso Dhlakama icyo gihe yari ayoboye ishyaka rinini ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mozambique. Mozambique, ikaba imaze igihe yarahagaritse ingendo mu karere mu rwego rwo guhangana n’ibitero.

Inkuru ya Nshimiyimana Emmanuel/MUHABURA.RW

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/09/2021
  • Hashize 3 years