Mozambique: Gen Ruvusha yahawe kuyobora Ingabo z’u Rwanda [REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/08/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Maj Gen Emmy Ruvusha yahawe kuyobora Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, asimbuye Major Gen Alex Kagame.

Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Kanama 2024, ubwo u Rwanda rwoherezaga abasirikare n’abapolisi muri Cabo Delgado muri Mozambique, bo gusimbura abamazeyo umwaka.

Icyiciro cy’abasirikare n’abapolisi bagiye muri Cabo Delgado kizasimbura ikimazeyo umwaka aho kizaba kiyobowe na Maj Gen Emmy Ruvusha ugiye gusimbura Major Gen Alex Kagame.

Maj Gen Emmy Ruvusha yari asanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere mu Gisirikare cy’u Rwanda, ikorera mu Mujyi wa Kigali n’Akarere ka Bugesera. Yanigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zari ziyobowe na Gen Alex Kagame mu gihe abapolisi b’u Rwanda bayobowe na Commissioner of Police Yahaya Kamunuga.

Kuri uyu wa Kabiri, ni bwo Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Major General Vincent Nyakarundi n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa, DIGP Vincent Sano, bahaye impanuro abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda berekeje mu butumwa bwo kurwanya iterabobwa mu Ntara ya Cabo Delgado.

Mbere yo guhaguruka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yabasabye kuzarangwa n’imyitwarire myiza no gukomeza kurangwa n’indangagaciro ziranga abashinzwe umutekano hagamijwe guhesha ishema u Rwanda.

Yababwiye gukomeza gusigasira ibyo Ingabo z’u Rwanda zagezeho mu kugarura amahoro muri Cabo Delgado mu myaka itatu.

Ku rundi ruhande, CP Vincent B. Sano yasabye abagiye muri Mozambique gukorana no kwirinda amakosa ashobora gusiga icyasha isura y’u Rwanda.

Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo n’abapolisi kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Mu myaka itatu ishize, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’Ingabo za Mozambique zashoboye guhashya ibyihebe mu Mutwe w’Iterabwoba wa Al Sunna Wa Jama (ASWJ) bizikura mu birindiro byazo mu duce twa Mocimboa da Praia na Palma. Ibi byatumye abaturage benshi bari barahunze kubera intambara basubira mu byabo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/08/2024
  • Hashize 4 weeks