Mowzey Radio: “Lilian Mbabazi ni umugore wange”

  • admin
  • 10/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Mowzey Radio wo mu itsinda rya Good Life, usanzwe ari papa w’umwana yabyaranye na Lilian Mbabazi, kuri ubu bamaze iminsi badacana uwaka n’ubwo kuri ubu uyu muhanzi yamaze kuvuguruza aya makuru y’abantu kuri we yita abanzi b’uyu muryango wa Radio na Lilian.



Ubwo yaririmbaga mu gitaramo cyitiriwe Famous Galaxy fm ahitwa Zzina Beach Fest mu mpera ziki cyumweru uyu muhanzi yafashe umwanya abwira abafana be ko yiteguye kurwana n’undi wese ushobora kuzivanga mu rukundo rwe na Lilian Mbabazi aho ava akagera, ati: “Mbabazi Lilian aracyari umugore wanjye kandi azahora ari umugore wange ibihe byose rero abanzi ni mushaka mwiyahure”.

Tubibutse ko aba bahanzi bombi bakomoka mu gihugu cya Uganda ndetse akaba ari naho bakorera umuziki kuri ubu bakaba bafitanye abana babiri umuhungu n’umukobwa.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/12/2015
  • Hashize 8 years