Moise Katumbi yavuze akari ku mutima kubyerekeranye n’amatora ya Perezida ateganyijwe muri Congo

  • admin
  • 29/04/2018
  • Hashize 6 years

Hari ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 28 Mata 2018,aho Abanye Congo benshi bari bakoraniye mu cyumba cy’inama cya Saint Paul mu Mujyi wa Kigali, bagirana ibiganiro na Moïse Katumbi utavuga rumwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyobowe Perezida Joseph Kabila Kabange.

Abanye –Congo bari baturutse imihanda yose, barimo ababa mu Rwanda, muri Uganda, i Burundi n’abo muri RDC mu Ntara zitandukanye. Baje kwakira Katumbi iri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya ‘Ibrahim Governance Weekend’ benshi bemezaga ko uyu ariwe Perezida wabo vuba aha.

Akigera kuri Saint Paul yasanze bamwiteguye bikomeye, aho bari bambaye imyenda yanditseho amagambo hariho n’amafoto ye banafite ibyapa byose byanditseho ko ari we bifuza kuzababera Umukuru w’igihugu.

Moise Katumbi w’imyaka 53, yongeye ahamiriza abamwibeshyaho ngo ni Umutaliyani ko byanze bikunze aziyamamariza kuyobora Congo.

Moise Katumbi ati “umuntu wese afite uburenganzira bwo kwiyamamaza, barambeshyera ngo ndi umutaliyani kugira ngo banyigizeyo, ariko nziyamamza kandi ndabyizeye nzatsinda amatora.”

Katumbi yavuze ko icyo asaba Leta ya Kinshasa ari ukureka abanyecongo bakazatora Perezida wabo hatabayeho uburiganya cyangwa kongera gusubika amatora.

Katumbi yagize ati “Guverinoma irabeshya abaturage bayo ariko ubu ntabwo bazongera kwemera gusubika amatora kuko asubitswe kenshi. Ndetse n’Imana ni inyekongo ntabwo izabyemera ukundi kandi umuntu wese afite uburenganzira bwo kwiyamamaza.”

Moïse Katumbi mu butumwa yagejeje kuri iyo mbaga, yeruye ashize amanga avuga ko aziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe mu Kuboza uyu mwaka.

Nyuma y’ibyo biganiro, yanyujije ubutumwa kuri Twitter, agira ati “Mwakoze cyane amatsinda y’Abanye – Congo ahagarariye abandi yaturutse i Goma, Bukavu, Beni, Uvira, mu Rwanda, i Burundi na Uganda kuba mwaje muri benshi tukabonana. Dufatanyije tuzatsinda.”

Katumbi uhagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko Kabila ariwe mpamvu y’umutekano muke uri muri RDC, biturutse ahanini ku kugundura ubutegetsi akanga ko habaho amatora ytwaje impamvu z’ibinyoma.

Bamwe mu banye-Congo baba mu Rwanda bamwakiriye bavuze akari ku mitima yabo aho kugeza ubu bamwita Perezida wabo n’ubwo ataratorwa ariko hari ikizere.

Uwitwa Kalunga Pascaline yavuye muri Congo i Goma aza i Kigali aje kureba Moise Katumbi yagize ati “Naje kureba president wanjye Katumbi, ndishimye cyane urumva nanasaraye. Tumaze igihe kinini tubabaye ariko iki nicyo gihe twizeye Katumbi azahindura ibintu.”

Nyuma y’uko amatora asubitswe inshuro ebyiri muri RDC, andi ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza uyu mwaka. Kabila wagiye ku butegetsi mu 2001 yagombaga kubuvaho mu 2016 arangije manda ze ebyiri.

Moïse Katumbi w’imyaka 54 wahoze ari inshuti ya Perezida Kabila, kuva 2007 yabaye Guverineri w’Intara ya Katanga ikungahaye ku mabuye y’agaciro, avaho yeguye mu 2015.

Gusa Moise Katumbi kugeza ubu ubutegetsi buvuga ko atazemererwa kwiyamamaza kuko ngo baje gusanga afite ubundi bwenegihugu ibintu bitemerewe ushaka kuyobora Congo. We ariko yavuze ko ari amayeri yo kugira ngo bamwigizeyo kuko ubwo bwenegihugu ntabwo akigira.

Abakongomani baba mu Rwanda bamuhaye ikaze bana mwita Perezida wabo

Mbere y’uko inama itangira mu cyumba cy’aho yabereye muri Saint Paul mu Mujyi wa Kigali nuko hari hateguwe
Abakongomani igihe bari kuri Saint Paul mu Mujyi wa Kigali ubirebeye ku maso yabo wabonaga babyishimiye ku mubona imbere yabo abaganiriza

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/04/2018
  • Hashize 6 years