Miss Wema yaje mu Rwanda mu birori bi dasanzwe[ Reba Video ye na Diamond]

  • admin
  • 23/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Miss Wema Sepetu yaje mu Rwanda kwitabira ibirori bizahuriza hamwe abakoresha imbuga nkoranyambaga’, yageze i Kigali saa mbili z’ijoro kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2017.

Miss Wema Sepetu yazanwe no kwitabira ibirori bya Instagram Party bizaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017.

Ni ku nshuro ya mbere uyu mukobwa w’icyamamare muri Afurika y’Uburasirazuba ageze mu Rwanda ndetse akigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe yavuze ko ‘yari afite amashyushyu yo kureba iki gihugu n’umwihariko acyumvaho mu itangazamakuru’.

Yavuze ko gukoresha imbuga nkoranyambaga byamwaguriye impano yifitemo mu bya sinema, bimuhesha amafaranga ndetse by’umwihariko ngo byatumye arushaho kumenyekana ari nayo mpamvu yatumiwe mu Rwanda nk’icyamamare.

Yagize ati “Imbuga nkoranyambaga zikwiye kuba urubuga rwo kwiyerekana ugahaguruka ugakora, hari abazifata nk’urubuga rwo gukiniraho ariko iyo uzikoresheje neza zikuzanira inyungu, nkanjye namamazaho filime zanjye, nkagurishirizaho applications nanjye ubwanjye nkiyamamaza…abantu bakwiye gukoresha izi mbuga mu buryo bwiza zikabahindurira ubuzima, ni nayo gahunda y’iki gitaramo njemo.”

Wema Sepetu akigera mu Rwanda yahise ajya gukorana ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye ahagana saa yine z’ijoro ahitwa Chillax Lounge mu Mujyi wa Kigali ari naho hazabera ibirori yatumiwemo.

Muri ibi birori bya Instagram Party kandi hatumiwemo n’abandi bantu b’ibyamamare bazwi ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane mu Rwanda aho bazahura n’abafana babo bakishimana.

  • admin
  • 23/11/2017
  • Hashize 6 years