Miss Wema Sepetu yakuriweho igihano yari yakatiwe

  • admin
  • 23/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Miss Wema Sepetu uri mu bakinnyi bakomeye ba filime muri Tanzania yakuriweho igifungo cy’umwaka umwe yakatiwe n’urukiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Kuwa Gatanu tariki ya 20 Nyakanga 2018, Urukiko rwa Kisutu i Dar es salaam, rwahamije Miss Wema Sepetu ibyaha birimo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe ahabwa n’amahirwe yo kwishyura bwangu miliyoni ebyiri z’amashilingi bikamuhesha kutajya muri gereza.

Wema Sepetu yahise atanga ayo mafaranga ndetse urukiko rwatangaje ko atazajyanwa muri gereza. Uyu mukobwa umaze iminsi afite ibibazo byo kutabyara no gukuramo inda bya hato na hato, yavuze ko ‘ibyamubayeho byari inzozi mbi’.


Nyuma yo gukurirwaho igifungo, Miss Wema Sepetu yanditse kuri Instagram ati “Ndemera neza ko byari bikomeye cyane ariko twarabisimbutse! Ndagushimira cyane ku cyizere wampaye Albert Msando[umunyamategeko we]. Reka ibisigaye mbiharire ejo. Uyu munsi ndi kwishimira ko izari inzozi mbi zirangiye. Imana nisingizwe!”

Umunyamategeko wa Wema Sepetu, Albert Msando akimara kumenyeshwa ko umukiriya we akuriweho igihano yari yakatiwe kigasimbuzwa ihazabu yatanze, yahise abwira abanyamakuru ko agiye guhita amufasha kuba Ambasaderi uzafasha leta kurwanya no guhangana n’ibiyobyabwenge mu gihugu.

Mu rubanza rwe, Miss Sepetu uri mu bakomeye cyane muri Tanzania yareganwaga n’abakozi be babiri, mu iperereza ry’ibanze byari byagaragajwe ko bagiye bamufasha gusakaza ibiyobyabwenge.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 23/07/2018
  • Hashize 6 years