Miss wa Tanzania yakubiswe n’umugabo we hafi ku mwica amuziza kumuca inyuma

  • admin
  • 24/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Uwigeze kuba Miss wa Tanzania Jackline Chuwa yakubiswe bikomeye n’umugabo we witwa Leonis Ngasa amushinja kumuca inyuma akaryama n’abagabo batagira umubare bityo akamushengura umutima.

Bivugwa ko Jackline kuva yakora ubukwe,umugabo we yamufashe nabi bikaba bikekwa ko ariyo mpamvu yatumye afata umwanzuro wo kumuca inyuma akazajya yiryamanira n’abandi bagabo.

Nyuma Ngasa yaje gufata Miss Jackline ari kumwe n’undi mugabo bibereye mu rukundo maze aramukubita bikomeye anavuga ko yataye umutwe kubera we bityo ko agomba kumwereka isomo ryo kutazongera kugerageza kumuca inyuma n’undi munsi mu buzima.

Uyu mugore wigeze guhiga abandi mu bwiza mu gihugu cya Tanzania,magingo aya ari mu bitaro aho ari gukurikiranwa n’abaganga bamuvura ibi bikomere yatewe n’umugabo we nk’uko Ugblizz yabitangaje.

Hashize amezi abiri Miss Jackline Chuwa na Leonis Ngasa bashyingiranwe none budakeye kabiri, batangiye gucana inyuma mu buryo bukomeye butuma umwe akubita undi hafi yo ku mwica.

Miss Jackline yabaye umukobwa urusha abandi ubwiza mu gihugu cya Tanzania mu mwaka wa 2008.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/09/2019
  • Hashize 5 years