Miss Uwase yiyerekanye mu cyiciro gikomeye cyo kwerekana imiterere y’umubiri [ REBA VIDEO]

  • admin
  • 26/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Uwase Clementine bakunze kwita Tina uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational uyu mwaka, yigagagaje mu cyiciro kiri mu bifite amanota menshi cyo kwiyerekana mu mwambaro wa bikini.

Ku wa 22 Ugushyingo, nibwo Uwase usanzwe ari umunyamideli yahawe umwanya wo guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018, asimbuye Munyaneza Djazira uherutse kwamburwa uyu mwanya kubera kwambara ikariso no kugaragaza imyanya y’ibanga ku karubanda.

Kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018, Uwase Tina yiyerekanye mu cyiciro gikomeye cyo kwerekana imiterere y’umubiri mu mwambaro wa bikini, iki gikorwa cyabereye muri Hotel yitwa Golebiewski.

Mu myaka icyenda iri rushanwa rimaze, ni ku nshuro ya karindwi u Rwanda rwitabiriye Miss Supranational.



Mu 2012 hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, mu 2013 hajyayo Mutesi Aurore, 2014 hagenda Umwali Neema Larissa, Gisa Sonia ajyayo mu 2015 , Akiwacu Colombe mu 2016 , Ingabire Habiba mu 2017 na Uwase Clementine wagiye uyu mwaka.

Uko umwaka washiraga undi ugataha abakobwa baserukiye u Rwanda bagiye bateza impaka biturutse ku buryo bitwaye muri iki cyiciro kidakunze kuvugwaho rumwe na benshi mu Banyarwanda.

Uwambaye ‘bikini’ yagiye aba iciro ry’imigani ashinjwa kwica umuco nyamara n’utayambaye ntabure kunengwa bamwe bavuga ko atari akwiriye kwitabira irushanwa mu gihe yumva atazakurikiza rimwe mu mategeko arigenga.

Muri iri rushanwa Gisa Sonia wagiyeyo mu 2015 niwe wabimburiye abandi atinyuka kwambara ‘Bikini’ ndetse anasoza irushanwa agizwe Miss Africa Supranational 2015.

Mu 2016 nabwo Akiwacu Colombe yarayambaye ndetse asoza abonetse mu bakobwa icumi ba mbere bitwaye neza.



Ingabire Habibah mu 2017 nawe yarayambaye ariko ntiyabasha kuza mu myanya myiza.



Umukobwa uzahiga abandi mu byiciro byose bitangwamo amanota azamenyekana ku itariki ya 7 Ukuboza 2017 ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne. Azasimbura Jenny Kim wo muri Korea y’Epfo wegukanye ikamba umwaka ushize.

REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE

  • admin
  • 26/11/2018
  • Hashize 5 years