Miss Uwase Hirwa yagaragarije uburyo Abanyarwandakazi ari beza reba (Video)

  • admin
  • 13/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Miss Uwase Hirwa Honorine uhagarariye u Rwanda muri irushanwa ry’ubwiza rya “Miss Earth 2017” yagaragarije abaryitabiriye uburyo Abanyarwandakazi ari beza.

Yabitangaje ubwo bamwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2017 bakoraga irushanwa ryo kugaragaza impano bafite, ku wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017.

Muri uwo muhango wabaye mu masaha y’umugoroba, ku isaha yo muri Philippines ahabera iryo rushanwa, abarushanwa berekanye impano bafite zirimo kuririmba, kubyina no gushushanya.

Mbere yuko iryo rushanwa rirangira, babanje guhamgara bamwe muri Banyampinga batarushanyijwe barimo na Miss Miss Uwase Hirwa Honorine , kugira ngo bavuge imyirondoro yabo.

Miss Uwase Hirwa Honorine ubwo yagerwagaho, yeretse abari aho uburyo u Rwanda ari igihugu cyiza gifite abagore n’abakobwa beza.

Yagize ati “Ndi hano mpagarariye u Rwanda, igihugu cy’imisozi igihumbi, gicumbikiye ingagi, igihugu cy’abagore beza bateye nk’ibisabo

Nyuma yo kuvuga ibyo abitabiriye ibyo birori bakomye mu mashyi maze Miss Miss Uwase Hirwa Honorine asubira mu rwambariro.

Miss Uwase Hirwa Honorine yitabiriye Miss Earth kuva ku itariki ya 07 Ukwakira 2017. Biteganyijwe ko iryo rushanwa rizasozwa ku itariki 04 Ukwakira 2017, ari nabwo hazamenyekana uwegukanye ikamba.

Abari muri iryo rushanwa buri munsi bakora ibikorwa bitandukanye birimo kwiyereka no gusura ahantu hatandukanye mu gihugu cya Philippines.

Kanda hano urebe Video

Yanditswe na Olivier Ndikumana Muhabura.rw

  • admin
  • 13/10/2017
  • Hashize 7 years