Miss Uwase Hirwa Honorine yiyerekanye harebwa ubwiza bw’umubiri

  • admin
  • 19/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Abitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth 2017 riri kubera muri Philippines bakoze igikorwa cyo kwiyerekana harebwa ubwiza n’imiterere y’umubiri wabo.

Muri icyo gikorwa cyabaye ku itariki 18 Ukwakira 2017, abahatanira ikamba rya Miss Earth 2017 barimo na Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka “Igisabo”, biyerekanye imbere y’abakemurampaka bambaye “Bikini” z’umweru ariko bipfutse agatambaro k’umweru mu maso.

Babikoze mu gikorwa cyiswe “Figure and Form Prejudging Round” aho abakemurampaka barebaga ubwiza n’imiterere y’umubiri w’abo ba Nyampinga.

Ababonye abo ba Nyampinga biyereka bipfuse mu maso bibajije impamvu yabyo kuko bitamenyerewe.

Muri uyu mwaka wa 2017, ubwo buryo bwo kwiyerekana bwatangijwe bwa mbere muri Miss Philippines Earth 2017. Icyo gihe abantu batandukanye barabinenze bavuga ko ari ugutesha agaciro ba Nyampinga.

Abategura Miss Earth ari nabo bategura Miss Philippines Earth basobanura ko kwiyerekana kwa ba Nyampinga bipfutse mu maso bituma abagize akanama nkemurampaka batagira amarangamutima mu kubaha amanota.

Bakomeza bavuga ko ikiba kigamijwe muri icyo gikorwa ari ukureba ubwiza n’imiterere y’umubiri wa ba Nyampinga gusa.

Baramutse biyerekanye mu maso hadapfutse ngo bashobora kurangaza abakemurampaka bagatanga amanota babogamye.

Icyo gikorwa ni kimwe mu bikorwa bitatu abahatana muri Miss Earth 2017 bagomba gukora kugira ngo harebwe uzegukana ikamba. Ibindi bazakora birimo kureba ubwiza bw’isura no kureba ubwenge bw’abo bahatana.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/10/2017
  • Hashize 7 years