Miss Shakira wahoze ari Miss w’Isi yamaze kuva mu mubiri ku myaka 30 y’amavuko

  • admin
  • 04/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Miss Shakira wabaye Nyampinga w’Isi yaraye yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu Tariki 03 Kanama 2016 akaba yaguye mu bitaro biri mu majyepfo ya Leta ya Frolida muri America.

Miss Shakira Martin ukomoka muri Jamaica apfuye afite imyaka 30 y’amavuko akaba yarabaye Miss w’Isi mu mwaka wa 2011 kuri ubu abaganga bari bamuriho batangaje ko yapfuye azize Indwara ya Sickle Cell (Drepanocytaire) ,Umubyeyi wa Shakira na we ubana n’iyi ndwara yemeje ko umukobwa we yapfuye ariko amushimira uburyo yihanganiye uburwayi bwe akarwana na bwo kugeza ashizemo umwuka. Yongeyeho kandi ko imihango yo kumuherekeza izabera muri Florida ariko akaba azashyingurwa muri Jamaica ari na ho avuka, ndetse anashimira abakomeje kubaba bafi no kubafata mu mugongo.

Shakira Martin yabaye Nyampinga w’Isi muri Jamaica mu mwaka wa 2011 ari na bwo yatangaje ko abana n’ubu burwayi bwaje no kumuhitana, bwari bwaramubujije kongera koga mu mazi menshi kandi yarabikundaga cyane. Miss Shakira Martin yakoresheje ikamaba rye mu kumenyekanisha ububi bw’iyi ndwara imutwariye ubuzima.





Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/08/2016
  • Hashize 8 years