Miss Rwanda 2021 yasuye abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu

Kuri uyu wa mbere, Nyampinga w’u Rwanda 2021 Ingabire Grace afatanyije n’ikigo cya Gatagara basuye ndetse bashimira ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohorora igihugu ziri mu Murenge wa Kanombe, babashyikiriza inyunganirangingo n’insimburangingo, amagare y’abafite ubumuga  n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ndetse nk’urubyiruko, guha ababohoye u Rwanda agaciro harimo no kubashimira no kubigiraho mu rugendo rwo gusigasira ibyagezweho.

Miss Rwanda Grace Ingabire yavuze ko kuba izi ngabo zaramugariye ku rugamba bidakwiye kugira uwo byatera ipfunwe, kuko ari umukoro ukomeye ku rubyiruko rw’ubu.

Yababwiye ko ingufu zabo zitapfuye ubusa, kuko nk’urubyiruko rubashimira kandi ibyagezweho bizakomeza kubungabungwa.

Brig. General Peter John Bagabo, Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, by’umwihariko ushinzwe Umujyi wa Kigali, yasabye abo bahoze mu ngabo gukomeza ikinyabupfubura bagaragaza, ababwira ko igihugu kibatekereza mu byo bakora byose kuko bagize uruhare mu gutuma igihugu gitera imbere kibikesha amahoro baharaniye batanga ubuzima bwabo.

Miss Rwanda ukomeje gukora ibikorwa bitandukanye, avuga ko iki gikorwa yagitekereje nk’urubyiruko, ariko nanone nka Nyampinga w’u Rwanda agamije kumenya amwe mu mateka yaranze urugamba rwo kubohorora igihugu.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe