Miss Iradukunda uhagarariye u Rwanda ari mu bakoze imyitozo ya mbere

  • admin
  • 23/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Abakobwa bagera kuri 130 batoranyijwe uyu mwaka bageze mu Bushinwa ahari kubera irushanwa rya Miss World kuwa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2017. Ubuyobozi bwa Miss World bwatangaje ko bahise bahabwa amabwiriza ngenderwaho ndetse kuri iki Cyumweru batangira imyitozo.

Abakobwa bahatanye mu irushanwa ry’ubwiza ryo gushaka Nyampinga w’Isi 2017 batangiye imyitozo no kwitegura ibirori by’imyiyereko izaranga iri mu bizashingirwaho mu kugena uwahize abandi.

Icy’ibanze aba bakobwa bahereyeho ni ukwitoza buri wese mu mbyino ziranga umuco w’igihugu akomokamo mu gushakisha amanota azatangwa mu myiyereko y’agace kagaruwe mu irushanwa kitwa ‘Dances of the World’.

Mu itangazo ubuyobozi bwa Miss World bwasohoye buvuga ko “abakobwa bakimara kugera ahabera irushanwa bahise batangira akazi, bahereye ku myitozo y’imbyino gakondo bazerekana muri Dances of the World.”


Miss Iradukunda na bagenzi

Iradukunda uhagarariye u Rwanda ari mu bakoze imyitozo ya mbere, yitoje kubyina Kinyarwanda aho yari yambaye umwitero ufite amabara agize ibendera ry’igihugu ndetse buri mukobwa yari yambaye imyenda igaragaza akarango k’imyambarire yo mu muco w’iwabo.

Miss Iradukunda na bagenzi bacumbikiwe kuri Oasis O.City Hotel mu Mujyi wa Shenzhen. Nibava muri uyu mujyi bazahita bakomereza urugendo mu bindi bice by’u Bushinwa birimo Haikou na Sanya ari naho irushanwa rizasorezwa.

Miss World y’uyu mwaka izamara ibyumweru bine ibera mu Bushinwa ikazasorezwa mu birori nyamukuru bizabera ahitwa Sanya City Arena, ku wa 18 Ugushyingo 2017.




  • admin
  • 23/10/2017
  • Hashize 7 years