Miss Gisabo yagaragaje ubwenge mu gusubiza k’uburyo butangaje
- 03/11/2017
- Hashize 7 years
Missosology, igitangazamakuru kabuhariwe mu gukurikirana amarushanwa y’ubwiza akomeye abera ku isi, cyagaragaje ba Nyampinga 15 bahatanira ikamba rya Miss Earth 2017, berekanye ko bazi ubwenge.
Ni nyuma y’uko ku itariki ya 29 Ukwakira 2017, abahatanira ikamba rya Miss Earth barenga 80 banyuze imbere y’akanama nkemurampaka bakabazwa ibibazo kugira ngo bagaragaze ubwenge bafite mu cyo bise “Intelligence Prejudging”.
Babajijwe ibibazo bitandukanye kugira ngo berekane ubwenge bafite ariko banerekane ubumenyi bafite ku bijyanye n’ibidukikije.
Muri abo bose banyuze imbere y’abakemurampaka, Uwase Hirwa Honorine uzwi nka “Igisabo” yaje muri 15 ba mbere bagaragaje ubwenge bafite mu gusubiza ibibazo babajijwe.
Ni nawe mu Nyafurika wenyine ugaragara muri abo ba Nyampinga 15; nkuko bigaraga ku rubuga rwa interineti rwa Missosology.
Miss Igisabo yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo ikijyanye n’amasezerano ya “Montreal Protocol” yo kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba, yasinyiwe mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2016.
Umukemurampaka yabajije Miss Igisabo icyo azakora nk’umunyarwanda mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere agendeye kuri ayo masezerano yasinyiwe mu Rwanda.
Miss Igisabo yasubije ko agendeye ku mushinga we wo kurengera amashyamba haterwa ibiti no kurwanya abatema amashyamba, azakora ku buryo ahantu henshi haterwa ibiti.
Agira ati “Ibintu byose bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mbibonera mu kongera amashyamba kuko ariyo buzima. Nta biti nta mazi twabona, nta biti nta mwuka mwiza twabona, nta biti nta mvura. Nzaharanira ko ahantu henshi hashoboka haterwa ibiti.”
Amaze gusubiza ibibazo yabazwaga byumvikanye ko abakemurampaka banyuze maze bakoma mu mashyi.
Biteganijwe ko uzegukana ikamba rya Miss Earth 2017 atangazwa ku itariki ya 04 Ugushyingo 2017.
Mu gihe kigera ku kwezi iryo rushanwa riri kuba, bahaye amarushanwa atandukanye hatangwa imidari itandukanye ariko muri iyo midari yose nta n’umwe Miss Igisabo yegukanye.
Reba ba Miss bitabiriye
Niyomugabo Muhabura.rw