Miss Chanel yashyize hanze amafoto agaragaza ko akuriwe

  • admin
  • 31/01/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi w’amafilime Nirere Ruth uzwi na benshi ku izina rya Miss Shanel kuri ubu arakuriwe nk’uko bigaragazwa n’amafoto yashyize hanze y’ubuheta agiye kwibaruka nyuma y’aho tariki 3 Nzeri 2015 ari bwo yibarutse imfura ye y’umukobwa.

Nkuko yabitangarije abakunzi be akoresheje urubuga rwa Facebook, nyuma yo kubabwira ko akuriwe ndetse ko ari mu kiruhuko gihabwa umubyeyi ukuriwe witegura kubyara, Miss Shanel yabatangarije ko mu gihe cya vuba azabagezaho indirimbo ye nshya. Yagize ati: (….. Nzagaruka vuba mbasangiza indirimbo nshya maze igihe nkora).

Miss Shanel yashakanye n’umufaransa Guillaume Favier bambikana impeta tariki 2 Kanama 2014. Tariki 3 Nzeri 2015 ni bwo bibarutse imfura yabo y’umukobwa. Gushaka umugabo no kubyara ntabwo byaciye intege Miss Shanel mu muziki we kuko nyuma yo kubyara imfura ye yakomeje gukora umuziki, yitabira ibitaramo harimo n’ibyo mu Rwanda ndetse n’ubu yatangaje ko n’ubwo akuriwe, ko agiye kugeza ku bakunzi be indirimbo nshya.








Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 31/01/2017
  • Hashize 7 years