Miroslav aracyashengurwa n’uko nka UN bananiwe inshingano yo gutabara abicwaga muri Jenoside

  • admin
  • 09/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Yabivuze ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Gicurasi 2017, aho we n’abamuherekeje bunamiye inzirakarengane ziharuhukiye.

Miroslav yavuze ko UN yananiwe gukora akazi kayo mu Rwanda bigatuma hatikirira imbaga y’Abanyarwanda.

Yagize ati “Naje gusura uru rwibutso kugira ngo nunamire inzirakarengane zihashyinguye, kandi mvuge na none ko twebwe nka UN twatsinzwe, twananiwe gukora ibyo dushinzwe bigatuma Abanyarwanda beshi bicwa. Icyakora ndizera ko bitazongera kubaho ukundi.”

Arongera ati “Muri UN turimo gukora ibishoboka byose ngo bitazongera. Abafite ibyo bapfa tugerageza kubahuriza mu biganiro ngo turebe ko bakumvikana, ngakangurira bamwe muri abo banyapolitiki kuzaza gusura uru rwibutso bityo babone ingaruka za politiki itanoze.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko mu gihe cya Jenoside yari muto muri politiki, arebera kure ibyabaga ariko ngo ntiyiyumvisha ukuntu amahanga yatumye biba abirebera.

Icyakora Miroslav yashimye iterambere u Rwanda rugezeho nyuma y’igihe gito ruvuye muri Jenoside.

Ati “Nshimishwa n’uko u Rwanda ruhagaze uyu munsi, rurimo ruratera imbere bigaragara. Byerekana ko rufite icyerekezo bityo rukaba rwabera urugero rwiza ibindi bihugu. Nubwo hagaragara amateka ababaje, ubu no mu gihe kizaza haratanga ikizere”.

Miroslav asanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Slovakia, akaba yarahawe kuyobora Inteko Rusange ya UN ya 72 muri Nzeri 2017.

Umuyobozi yunamiye inzirakarengane za zize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Muhabura.rw

  • admin
  • 09/05/2018
  • Hashize 6 years