MINUBUMWE yatangiye guhugura abarimu b’amateka by’umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yatangiye guhugura abarimu b’amateka, hagamijwe kubongerera ubumenyi ku buryo bunoze bwo kwigisha by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Nzeri 2024, mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, mu Karere ka Burera.

Mu cyiciro cya mbere hahuguwe abarimu 410 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye yo mu Turere twa Karongi, Rusizi, Rubavu, Nyamasheke na Rutsiro.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu itangaza ko aya mahugurwa azajya amara iminsi ibiri, ahazahugurwa abarimu 2949, mu byiciro bitandatu.

Abahuguwe bavuga ko hari ubwo bigishaga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikandagira, ariko ngo biteze kumarwa impungenge.

Uwingeneye Beathe wo mu Karere ka Nyamasheke yavuze ko yizeye ko hari byinshi azungukira mu bumenyi bari guhabwa.

Ati “Icyo niteze kungukira muri aya mahugurwa ni ukongera imbaraga n’ubushobozi mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Twajyaga tuyigisha dutegwa, ariko ubu tugiye kubona imfashanyigisho nshya idufasha kuyigisha mu buryo bucukumbuye abanyeshuri n’Abanyarwanda muri rusange.’’

Aya mahugurwa yatanzwe mu gihe integanyanyigisho ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari iherutse kuvugururwa.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko mu minsi ibiri, abarimu bazerekwa intambwe ku yindi uburyo bwiza bwo kuyigisha.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Eric Uwitonze Mahoro, we yavuze ko aya mahugurwa agamije no kubatinyura.

Yasabye abarimu kuyashyiraho umutima kuko agamije kubongerera ubumenyi n’imyumvire bizabafasha kurushaho kwigisha isomo ry’amateka bakurikije intenganyanyigisho yemejwe.

Muri aya mahugurwa, abarimu bazahabwa ibiganiro bibafasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside mu buryo bwagutse ndetse n’ibiganiro bizatangwa n’impuguke mu buzima bwo mu mutwe bizabafasha kwigisha amateka y’u Rwanda bataboshywe n’ingaruka cyangwa ibikomere baba baratewe na yo bo ubwabo, cyangwa se imiryango yabo.

Aya mahugurwa abera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba azitabirwa n’abarimu b’amateka bo mu Turere twose tw’Igihugu bari mu byiciro bitandatu. Ku ikubitiro habanje icyiciro cy’abo mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rubavu, Karongi na Rutsiro.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2024
  • Hashize 2 weeks