Ministiri w’Intebe yagaragarije Inteko ibikorwa bya Guverinoma mu burezi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/12/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aravuga ko mu rwego rwo gushyigikira uburezi guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kongera umubare w’abarimu bashya 580 bigisha mu mashuri y’incuke bakava kuri 32 bari basanzweho; asezeranya kandi ko abarimu bagomba guhabwa umushahara wabo hiyongereyeho ibirarane biriho inyongera ya 10% abarwa uhereye mu kwezi kwa 7 uyu mwaka.

Ubwo yari imbere y’Inteko ishinga amategeko imitwe yombi yombi,Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye intumwa za rubanda ko muri gahunda yo kwihutisha iterambere NST 1 izageza mu mwaka wa 2024, urwego rw’uburezi rutagomba gusigara inyuma kuko ari rwo shingiro ryo kubaka ubukungu bushingiye ku munyarwanda ufite ubumenyi(knowledge based economy).

Yasabye ababyeyi gushyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi y’abana ari na yo ntandaro y’igwingira rituma abana batabasha kwiga neza, ariko nanone yerekana ubushake guverinoma ifite bwo kubaka ubumenyi uhereye ku myigire y’abana b’incuke.

Uburezi bw’abana b’inshuke ni kimwe mu bigomba kwitabwaho kugeza mu mwaka wa 2024 aho ubwitabire bugomba bugera ku gipimo cya 46% kivuye kuri 24% muri iki kihe.

Icyakora ku rundi ruhande, intumwa za rubanda zigaragaza ko hari izindi mbogamizi zikibangamiye urwego rw’uburezi mu Rwanda bisaba ko inzego bireba zigira imyanzuro zifata birimo ubucucike mu mashuri, kutarondereza ubutaka bwubakwaho ibyumba by’amashuri n’ibindi. 

Usibye kuba kugeza ubu umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye uhisemo ishami ryo kwiga kuzigisha azajya yishyurirwa na Leta kimwe cya kabiri cy’amafaranga y’ishuri, uwahisemo kwiga uburezi muri kaminuza nawe azoroherezwa mu guhabwa ibigenerwa umunyeshuri byose ibizwi nka buruse. 

Kuzamura umushahara wa mwarimu na yo ni indi ngingo Minisitiri w’intebe avuga ko idashobora kwibagirana kuko inshuro 2 mu myaka itarenze 5 ishize mwarimu yongerewe 10% by’umushahara we ubu akaba agiye no guhabwa ibirarane atabonye kubere ingaruka za Covid 19.

U Rwanda rufite intego y’uko abanyeshuri biga amasomo y’ubumenyingiro bagera ku mpuzandengo ya 60% hagamijwe ko bashobora guhanga imirimo kuko ubushakashatsi bwerekanye ko hejuru ya 60% by’abarangije muri bene aya mashuri babona akazi hatarashira amezi 6 basoje amasomo yabo.

Gusa intumwa za rubanda zagaragaje ko aya mashuri agomba gufashwa by’umwihariko kuko nk’aya leta agira ibikoresho byinshi ugereranije n’ay’abikorera nyamara hari n’ayoherezwamo abanyeshuri na leta.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/12/2020
  • Hashize 4 years