Minisitiri yibukije abana ko ejo heza hari mu biganza byabo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yibukije abana ko ejo heza habo hari mu biganza byabo, bityo ko bagomba kwiga cyane, kurangwa n’ikinyabupfura no kwirinda imico mibi irimo kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge, ubuzererezi, ubusambanyi n’imikino y’amahirwe.

Ni ubutumwa yahaye abana barenga 2000 bahagarariye abandi mu mirenge yose y’Igihugu, ababyeyi, abayobozi mu nzego zinyuranye n’abandi bari bitabiriye Inama y’Igihugu y’Abana.

Iyi nama yabereye mu Karere ka Huye, kuri uyu wa Mbere tariki 2 Nzeri 2024, ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ejo Ni Njye’. Ni ku nshuro ya 17 ibaye.

Umwana uhagarariye abandi, Salah Asiimwe, yasabye ababyeyi kuba inshuti zabo no kubaha umwanya.

Ati “Nk’abana nitwe tuzavamo abayobozi beza mu nzego zitandukanye, nitwe bazahanga udushya abanyamahanga bazishimira bakaza gusura u Rwanda. Kugira ngo bigerweho, turasaba ababyeyi kutuba hafi yacu, baduhe umwanya, bicarane natwe bumve ibibazo dufite, batubere inshuti.”

Asiimwe kandi yasabye abarezi mu mashuri kubatoza ibizatuma ejo habo haba heza nk’uko bahifuza.

Minisitiri Uwimana yasabye abana kwirinda ingeso mbi, abibutsa ko kugira ngo bagire ejo hazaza heza nk’uko igihugu kibibifuriza, basabwa kwiga cyane, kurangwa n’ikinyabupfura no kwirinda imico mibi irimo kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge, ubuzererezi, ubusambanyi n’imikino y’amahirwe.

Ati “Iyi nama ni ikimenyetso kigaragaza ko Leta y’ u Rwanda izirikana ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku bana nkamwe cyane ko ibarura ry’abaturage riheruka ryagaragaje ko mugize 44.5% by’Abanyarwanda.”

Minisitiri Uwimana yasabye abayobozi gutekereza ku nsanganyamatsiko ‘Ejo Ninjye’ bakareba niba bari gukora ibishoboka byose kandi ku gihe kugira ngo umwana ahabwe uburere buboneye n’uburenganzira  kandi akurire mu muryango ushoboye kandi utekanye.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2024
  • Hashize 2 weeks